Amavubi azakirira Bénin i Kigali

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yemeje ko umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024, uzabera kuri Kigali Péle Stadium.

Amavubi na Bénin bizakinira kuri Kigali Péle Stadium

Ni nyuma y’ubugenzi intumwa za CAF zakoze mu Karere ka Huye, hagamijwe kumenya niba koko hari Hotel zo ku rwego rw’inyenyeri enye zakwakira amakipe abiri n’abasifuzi.

Hahise hafatwa icyemezo cyo kuzana uyu mukino i Kigali, aho kuzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye nk’uko ibaruwa CAF yandikiye u Rwanda ibigaragaza.

Uyu mukino wari ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, wimuwe ushyirwa ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 Saa cyenda z’amanywa [15h].

Umukino ubanza wabereye i Cotonou, warangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Intumwa za CAF zageze mu Rwanda

CAF yamenyesheje u Rwanda ko ruzakirira Bénin i Kigali
Bénin yanze gukinira i Huye ibwira CAF ko nta Hotel ifite ubushobozi bwo kuyicumbikira

UMUSEKE.RW