André Landeut ashobora kugarurwa nk’umutoza wa Kiyovu

Umutoza wahawe inshingano zo kuba manager Sportif wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yongeye gutekerezwaho nk’uwagaruka kwicara ku ntebe y’iyi kipe nk’umutoza mukuru wa yo.

Kiyovu Sports yongeye guterekereza kuri Alain-André Landeut

Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubije Umufaransa, Alain-André Landeut mu nshingano ze zo kuba manager Sportif, ikipe yahise ikomezanya na Mateso Jean de Dieu ukiyitoza kugeza ubu.

Nyuma y’uko igihe kigenwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, cy’iminsi 30 ku mutoza w’agateganyo kirangiye, iyi kipe yongeye gutekereza kugarura André Landeut nk’umutoza mukuru.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mutoza asa n’uwagarutse muri izi nshingano ndetse amaze iminsi agaragara ku myitozo y’ikipe nkuru ya Kiyou Sports ibera ku kibuga cyo ku Ruyenzi.

Uyu mutoza aherutse kuvugwa mu makipe arimo Tusker yo muri Kenya na Azam FC yo muri Tanzania.

UMUSEKE.RW