Biramahire Abeddy yatangiye kwegukana ibikombe muri Mozambique

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na UD Songo yo muri Mozambique, yatangiye kwibikaho ibikombe mu gihe gito ahamaze.

Biramahire Abeddy yafashije UD Songo kwegukana igikombe

Mu kwezi gushize ni bwo uyu rutahizamu yafashe urugendo rumwerekeza mu gihugu cya Mozambique, nyuma yo kubengukwa na UD Songo yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Mu gihe ataranahamara ukwezi kuzuye, Biramahire Abeddy afatanyije n’ikipe ye, begukanye igikombe cy’igihugu nyuma yo gutsinda Ferroviario de Nampula ku mukino wa nyuma.

Abeddy wakinnye iminoya 90 yose y’umukino, yatumye ikipe ye yegukana iki gikombe cyitwa Bonanza Cup gifatwa nk’icy’Igihugu.

Uyu rutahizamu uri mu bakwiye kutarenzwa ingohe na Carlos Alós Ferrer , yakiniye amakipe arimo Police FC, AS Kigali na Mukura, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club aherukamo yo muri Oman.

Abeddy ni mu bitwaye neza mu mikino ikipe ye yegukanye igikombe
Biramahire ni umukinnyi ubanzamo muri UD Songo
Abeddy yakinnye iminoya 90 yose

UMUSEKE.RW