Biroroshye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, i Rusizi bariga uko ‘Jeto’ yafasha abaturage kwambuka

Abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo mu Rwanda n’iya Cibitoke mu Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023, bari i Rusizi, aho bari  kugirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi n’uko abaturage bakwambuka umupaka bakoresheje agapapuro kitwa ‘Jeto’.

guverineri w’intara ya cibitoke mu burundi Bizoza Careme na guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi bahuriye mu nama i Rusizi

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,Dr Kubiriga Anicet, yavuze ko uru rugendo rufite byinshi ruvuze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Uru ruzinduko rwitezweho ibintu byinshi cyane kuko icya mbere ni ugutsura umubano hagati y’ibihugu byacu, cyane cyane ku mupaka wacu uduhuza n’Intara ya Cibitoke, ndetse igikomeye cyane ni ikijyanye n’ubucuruzi.”

Akomeza agira ati “Muzi ko abanyarwanda bambukaga i Burundi guhaha ndetse n’Abarundi bakaza mu Rwanda, ni urwunguko rwinshi cyane mu bijyane n’ubuhahirane.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, yavuze ko bari buganire n’uburyo abaturage bakwambuka hadasabwe impapuro z’inzira (Passport).

Ati “Ikindi tuza kuganiraho ni ikijyanye na Jeto ku buryo kwambuka, ari ukumuha agapapuro bitajyanye n’ama Visa, nta pasiporo bakeneye.”

Meya yavuze kandi haza kurebwa uburyo ibyambu  bitarafungurwa harebwa uburyo bitangira gukoreshwa.

U Rwanda n’u Burundi bamaze igihe bareba uko umubano warushaho kuba mwiza.  Muri Gashyantare nabwo uyu mwaka itsinda ry’abayobozi b’u Burundi bagiranye Ibiganiro n’ab’u Rwanda.

Ni itsinda ry’aba Guverineri b’Intara ya Kirundo, Bururi na Kayanza, bakiriwe ku mupaka wa Nemba  na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CGGasana Emmanuel, Kayitesi Alice w’Amajyepfo, Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,  hagamijwe gutsura umubano w’ibihugu byombi no gushishikariza abarundi gutaha.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND & MUHIRE Donnatien /UMUSEKE  i Nyamasheke