Ferwafa igiye gukora umwiherero wo kwisuzuma

Abakozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, bagiye gukora umwiherero wo kugira ibinozwa mu mikorere ya buri munsi y’iri shyirahamwe.

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwateguye umwiherero w’abakozi b’iri shyirahamwe

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda, bakomeje gutunga urutoki Ferwafa nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda ariko ahanini bigaterwa n’imikorere ya ryo.

Mu kugira ibishyirwa ku murongo, ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwateguye umwiherero uzahuza abakozi bose ndetse n’ubuyobozi. Bivugwa ko uzaba tariki 30 Werurwe 2023 nk’uko amakuru UMUSEKE Fine FM abivuga.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko muri uyu mwiherero hazaganirwa ku bibazo bimaze iminsi bigaragara muri ruhago y’u Rwanda birimo imisifurire itavugwaho rumwe, ibibazo by’amafaranga ya FIFA agomba guhabwa Abanyamuryango ba Ferwafa n’ibindi byugarije ruhago y’i Nyarugenge.

Muri iri shyirahamwe kandi haravugwamo gushyira imyanya y’akazi ku isoko, cyane ko hari abakozi bahinduriwe inshingano abandi bagasezererwa, abandi bagasezera akazi.

UMUSEKE.RW