FERWAFA yasubitse imikino ya shampiyona

Ishyirahamwe Nyarwanda rya ruhago [FERWAFA], ryamenyesheje ko imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona, yasubitswe.

Ibaruwa yandikiwe abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni yo ikubiyemo iby’icyo cyemezo.

Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 21 ushyira uwa 22, FERWAFA yamaze kumenyesha amakipe ko imikino y’umunsi wa 24 ya shampiyona yari iteganyijwe kuzakinwa tariki 17-18 Werurwe uyu mwaka, yasubitswe kubera imikino y’ikipe y’Igihugu, Amavubi izaba iri muri Bénin.

Iri shyirahamwe ryamenyesheje ko iyi mikino izakinwa hagati ya tariki 21-22 Mata 2023. Ibi birasobanura ko yahise igirwa ibirarane. Basoje bamenyesha abo bireba ko amatariki buri mukino uzaberaho bazayabamenyesha.

FERWAFA yavuze ko biteganyijwe ko tariki 19-20 Werurwe, Amavubi azerekeza mu gihugu cya Bénin gukina umukino w’umunsi wa Gatatu mu yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona, izakomeza mu mpera z’iki cyumweru cya tariki 4-5 Werurwe uyu mwaka.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -