FERWAFA yategetse Kiyovu Sports gushaka umutoza

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, bwibukije ubwa Kiyovu Sports ko bukwiye gushaka umutoza wujuje ibyangombwa utari Mateso Jean de Dieu.

Mateso Jean de Dieu (uri ibumoso) amaze amezi arenga abiri atoza nk’umutoza mukuru w’agateganyo

Ni nyuma yo gusubiza mu nshingano uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Alain-André Landeut usanzwe ari Manager Sportif w’iyi kipe.

Kuva mu Ukuboza 2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubije Alain-André Landeut mu nshingano ze nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Kuva ubwo ikipe yahise ifatwa na Mateso Jean de Dieu mu buryo bw’agateganyo, ariko igihe kigenwa na Ferwafa cyararangiye.

Nyuma yo kurenza igihe cy’iminsi 30 cyo kuba umutoza w’agateganyo kigenwa n’iri shyirahamwe, Kiyovu Sports yandikiwe ibwirwa ko ubwo shampiyona izaba isubukuwe, Mateso atazemererwa gutoza nk’umutoza mukuru.

Komiseri Ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa akaba n’Umuvugizi wungirije w’iri shyirahamwe, yemereye UMUSEKE ko iyi kipe yarengeje igihe.

Ati “Amabwiriza agenga amarushanwa ya Ferwafa agena ko umutoza w’agateganyo atarenza iminsi 30. Babwiwe ko bagomba gushaka umutoza mukuru.”

Uretse ibi Ferwafa ivuga ariko, n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemera ko bwamaze kubwirwa gushaka umutoza mukuru wujuje ibisabwa kandi buri gukora kuri iki kibazo mu buryo bwihuse.

Amategeko amarushanwa agenga amarushanwa ya Ferwafa, avuga ko kugira ngo wemererwe gutoza mu Cyiciro cya Mbere nk’umutoza mukuru, ugomba kuba ufite Licence A CAF cyangwa B CAF.

- Advertisement -

Ni mu gihe Mateso Jean de Dieu we afite Lince C CAF yemerewe kungiriza mu Cyiciro cya Mbere.

Shampiyona biteganyijwe ko izasubukurwa tariki 2 Mata 2023, hakinwa imikino y’umunsi wa 24.

Alain-André Landeut yasubijwe mu nshingano za Manager Sportif wa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW