Inama ku bantu bicara umwanya munini

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye abitabiriye Umushyikirano ko mu bikizitiye umuryango nyarwanda, harimo n’indwara zitandura, muri zo hari iziterwa no kwicara umwanya muremure.

Kwicara umwanya muremure birananiza kandi byongera amahirwe yo kurwara indwara zitandura (Photo: https://pro-pt.net/)

Dr Nsanzimana atanga urugero rw’uko umubare w’Abanyarwanda bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije wikubye kabiri, Kanseri zikomeje kwiyongera, indwara y’umutima n’iz’indi .

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe, basanze abantu bibasirwa n’indwara zitandura badakora siporo.

Ati “Twatangajwe no kumva ko abantu 40% batazi siporo, batajya banayikora na rimwe, batanayikozwa bumva ko ari ikintu cyagenewe abandi, kandi hakabaho ikintu cyo kwicara amasaha menshi.”

Dr Nsanzimana Sabin atanga inama ko, umuntu adakwiye kurenza amasaha abiri yicaye ahantu hamwe, adahagurutse nibura iminota 20.

Ati “Ubundi ugiye mu bushakashatsi usanga umuntu wicara amasaha 8 ku munsi agira ibyago byo kurwara izi ndwara zitandura no gupfa inshuro 50%, byikuba kabiri kuruta uwicara amasaha abiri agahaguruka, agakora iminota 20 ahagaze cyangwa agenda akongera akicara.”

Dr Nsanzimana Sabin, agaragaza ko mu ndwara ziri guhita abanyarwanda cyane ari umutima, Kanseri na Diyabete.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW