Ingabo za Uganda zoherejwe muri Congo zirinjirira mu matware ya M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo za Uganda ziri i Bunagana ziteguye kwinjira muri RD Congo

Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda bwemeje ko abasirikare b’iki gihugu bari ku mupaka wa Bunagana aho biteguye kwinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu butumwa bwo kugarura amahoro, EACRF.

Ingabo za Uganda ziri i Bunagana ziteguye kwinjira muri RD Congo

Ingabo za Uganda, UPDF zigomba gukorera muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamaze igihe mu biganza by’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Ni abasirikare boherezwa muri gahunda yashyizweho n’abagaba b’ingabo bo muri EAC, mu nama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuvugizi bwa UPDF bwanditse kuri Twitter ko abasarikare boherezwa mu butumwa bw’amahoro muri RD Congo bari ku mupaka wa Bunagana aho bategereje guhabwa ibendera rya Uganda.

Herekanywe imodoka z’intambara n’imbunda rutura bagomba kujyana muri Rutshuru guhagarika imitwe y’inyeshyamba irangajwe imbere na M23.

Ingabo za Uganda zisanze muri RD Congo iza Kenya n’u Burundi zatangiye imirimo muri EARCF.

Inama yo muri Gashyantare yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yasabye impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano, imitwe yose yitwaje intwaro ikamanika amaboko.

Iyo nama ni na yo yemeje uduce tuzoherezwamo ingabo za EACRF, aho Ingabo z’u Burundi zigomba kujya mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

- Advertisement -

Uganda isanganywe abasirikare basaga 1000 mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, muri Ituri.

U Rwanda rwo rwamaze kwemera icyifuzo cya Repubulika yaDemokarasi ya Congo yagaragaje kenshi ko idakeneye ingabo zarwo muri ubu butumwa kubera ibyo iki Gihugu gishinja u Rwanda byo kuba rufasha M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW