Intambamyi ku bubaka inganda i Muhanga zahawe umurongo

Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome yasuraga ahagenewe icyanya cy’inganda, yababwiye ko agiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo bubakirwe umuhanda wa Kaburimbo.

Minisitiri Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome n’abandi bayobozi basura icyanya cy’inganda

Muri uru rugendo abashoramari barimo kubaka Inganda zitandukanye, batakambiye Minisitiri ko kugeza ibikoresho aho hantu bigoranye.

Umuyobozi w’uruganda Basil Masevelio, Irené Basil avuga ko iyo imvura iguye baparika imodoka zo mu bwoko bwa Camion zizanye ibikoresho bagategereza ko ihita kugira ngo babone uko babigeza ahubatse inganda.

Masevelio akifuza ko Leta yabarohereza kubona umuhanda wa Kaburimbo no kubongerera ingano y’umuriro bateganya gukoresha.

Ati “Leta yabanje kudusonera imisoro, twifuza ko itwubakira n’imihanda kuko ihari idatunganije.”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko icyanya cy’inganda kigomba kujyamo Imihanda ya Kaburimbo, amazi n’amashanyarazi.

Ati “Muzi ko Ingengo y’Imali ya Leta irangirana n’ukwezi kwa Kamena, turabizeza ko mu ngengo y’Imali y’umwaka utaha tuzashyiramo amafaranga yo kubaka ibikorwaremezo birimo Umuhanda wa Kaburimbo n’ibindi inganda zikenera.”

Ngabitsinze yavuze ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 byari biteganyijwe ko mu byanya by’inganda  byose hubakwa imihanda ya Kaburimbo n’bindi bikorwaremezo.

Ati “Twagize ikibazo cy’amafaranga ariko umwaka utaha tuzaba tuyafite.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko icyari igikenewe ku ikubitiro ari ukubona abashoramari bazubaka inganda, andi mahirwe akaba ari ayo umubare munini w’abaturage bo muri aka Karere bazikoramo.

Ati “Tugize amahirwe imihanda yakubakwa kuko usibye korohereza abashoramari bahafite inganda, ibikorerwaremezo byareshya n’abandi bashyashya bifuza kuhashora imali.”

Kugeza ubu muri iki cyanya cy’inganda hamaze kubakwa inganda 6 ku zirenga 10 zigomba kuhubakwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko 50% by’abari baturiye icyanya cy’inganda bamaze guhabwa ingurane z’imitungo yabo.

Usibye imihanda idatunganyije, n’umuriro bakoresha ntabwo uhagije.
Masevelio Irené Basil umwe mu bashoramari bubatse uruganda
Umwe mu mihanda igana mu Cyanya cy’inganda wangiritse.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga