Inzego zegereye abaturage zagaragajwe nk’umusingi wo gukumira ihohoterwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uwimana Xaverine, Umuyobozi w'umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural

Abayobozi b’inzego zegereye abaturage bagaragajwe nk’umusingi wo gufasha abaturage kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abagore n’abana kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke mu muryango.

Inzego zegereye abaturage ziyemeje kuba umusemburo mu gukumira ihohoterwa

Akenshi kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakunze kwegerwa abarikorewe ariko umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural wahisemo gufasha inzego zegereye abaturage kugira ngo bongererwe ubushobozi mu guhangana naryo.

Izo nzego zigera hasi ku muturage zahuguwe zirimo Urwego ruhuza Polisi n’inzego z’abaturage, DASSO, Inshuti z’umuryango n’Urubyiruko rw’abakorerabushake.

Ni mu mushinga umaze igihe kingana n’umwaka mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge no mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wo guhugura izo nzego ku kijyanye no gukumira no kurwanya amakimbirane akorerwa mu muryango cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu mahugurwa bahawe bigishijwe amategeko banahabwa imfashanyigisho kugira ngo bakemure ibibazo by’ihohoterwa n’abo badatera ibindi, ni nyuma yo gusanga hari icyuho cyo kudasobanukirwa bicukumbuye ihohoterwa n’uko bafasha uwahuye naryo.

Mukamwiza Vestine umuhuzabikorwa w’Inshuti z’umuryango mu Murenge wa Kinyinya avuga ko ubumenyi buke ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwa bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye butiza umurindi ibyaha by’ihohoterwa.

Ati ” Ariko mu buryo bwo kugenda inzego zose zibona amahugurwa kubijyanye n’ihohoterwa, gukinga ikibaba bizashira, hakabaho kwegera abaturage, ubwo urumva ko ihohoterwa ryacika.”

Uwimana Xaverine, Umuyobozi w’umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural avuga guhugura inzego zegereye abaturage ari nka pepiniyeri nziza yo gukumira ihohoterwa mu muryango nyarwanda.

Asobanura ko ubumenyi izi nzego zihabwa bugera ku muturage mu buryo bworoshye bikagira uruhare mu gukumira ihohoterwa, kurirwanya ndetse no gukemura amakimbirane.

- Advertisement -

Ati “Ku buryo ashobora kuyobora umuturage aho ajya kubariza ikibazo cye atagombye kugoreka cyangwa se kuzana amarangamutima ye, akabikora yifashishije ubumenyi yahawe.”

Akomeza agira ati “Turashaka ko umuyobozi amenya uburyo bwo gutega umuntu amatwi, uburyo bwo kumufasha kumva ikibazo no kumufasha gushaka igisubizo.”

Uwimana agaragaza ko mu gihe inzego zegereye abaturage zagira uruhare mu kwimakaza ibiganiro mu miryango ikabana itekanye, nta makimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ko n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu cyarandurwa.

Nyirajyambere Belancile, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’abagore avuga ko inzego zegereye abaturage zifite uruhare mu gukumira icyaha kitaraba kugira ngo bitagira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Avuga ko ubufatanye n’inzego mu kubaka umuryango utekanye bizarinda abana ibibazo by’igwingira ndetse n’ubupfubyi buterwa n’ubwicanyi hagati y’abashakanye.

Ati “Nta muntu ukwiriye guhohoterwa, abantu bagahuza inama kugira ngo bashobore kubaka wa muryango utekanye.”

Nyirajyambere yasabye kandi amadini n’amatorero atandukanye mu Rwanda kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa mu Banyarwanda babishyizemo ingufu nk’uko bigisha Ijambo ry’Imana.

Uyu mushinga wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural watewe inkunga na UN Women mu gihe kingana n’umwaka watwaye asaga miliyoni 45 y’u Rwanda.

Mukamwiza Vestine umuhuzabikorwa w’Inshuti z’umuryango mu Murenge wa Kinyinya
Nyirajyambere Belancile, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’abagore
Uwimana Xaverine, Umuyobozi w’umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW