Jali: Ubuyobozi bwamaganye igikorwa kigayitse cyakorewe uwarokotse Jenoside

Abagizi ba nabi bataramenyekana, bagiye mu murima w’umuturage witwa Musoni Apolinaire, wo mu Murenge wa Jali, bangiza imyaka ye (intoryi), ndetse basiga banditsemo ikimenyetso cy’umusaraba.

Ibiro by’Umurenge wa Jali

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Werurwe 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo ariko amakuru amenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umugore wa Musoni, asobanura ko yahawe amakuru n’umuturanyi wari ugiye gushyira ifumbire mu murima we, abonye intoryi ze bazitemeye hasi.

Avuga ku gikorwa cyo guca umusaraba muri uwo murima, yagize ati “Batwishe, baduhambye, bacukura imva, barangije baradutaba, bashyiraho n’indabo z’intoryi.”

Musoni Apolinaire we avuga ko ibyabaye bidasanzwe, abigereranya n’iterabwoba. Avuga ko nta muntu bari bafitanye ikibazo.

Ati “Bari bamenyereye kujya mu myaka yeze bakayisarura, bakayitwara nabwo bakabikora nk’agashungo.”

Akomeza agira ati “Ariko ibi ngibi twabonye ko ari indengakamere, ari ukwica. Ntabwo banyishe ariko bagambiriye kuzanyica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaburiba, Uwizera Rugira Paul Chantal, yabwiye UMUSEKE ko abo bagizi ba nabi batarafatwa gusa ko hatangiye iperereza.

Ati “Nta baramenyekana, inzego z’umutekano zahageze, haracyakorwa iperereza ngo tube twamenya abo bantu.”

- Advertisement -

Avuga ko ibyabaye ari igikorwa kigayitse bityo ko haza gushakisha ababikoze.

Ati “Kiriya ni igikorwa kibi, ni igikorwa ndengakamere, turamaganira kure ababa babikoze, ndetse ni igikorwa kigayitse.”

Urebye imbaraga umuturage aba yarakoresheje ntabwo byagakwiye ko umugizi wa nabi aza ngo ajye mu myaka ye ayangize. Ati “Ni igikorwa cy’iterabwoba uko bigaragara.”

Yihanganishije umuturage abasaba  kuba maso .

Polisi y’Igihugu kuri Twitter yatangaje ko yamenye amakuru bityo ko igiye kubikurikirana.

Amakuru avuga ko umugore wa Musoni ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bityo  bikekwa ko ari nk’igikorwa cyo kumushinyagurira no kumutera ubwoba.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, cyakora inzego zishinzwe iperereza zaritangiye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.