Kigali – Imodoka yafashwe n’umuriro mu buryo butunguranye

Ku muhanda werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni, imodoka  yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulaki RAE 033B yahiye irakongoka.

Imodoka yafashwe n’inkongi iri mu muhanda

Amakuru avuga ko ari iya Hakizimana Elias w’imyaka 73 ariko yari itwawe n’umushoferi witwa Gashugi Maurice w’imyaka 46.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kugali, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UMUSEKE ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, gusa hakekwa itiyo ya lisansi yaba yacitse.

Ati “Iriya midoka yafashwe mu masaha ya saa mbili n’igice za mu gitondo. Inkongi y’umuriro yayifashe yose irakongoka, ariko babashije guhamagara ishami rishinzwe kuzimya inkongi, basanga yafashwe n’umuriro barazimya.”

Akomeza agira ati “Nta muntu wakomerekeyemo, nta n’ibintu byangirikiyemo uretse kuba yahiye igakongoka.”

Yavuze ko icyateye impanuka bakeka ko hari itiyo ya lisansi ishobora kuba yacitse, ikaba ishobora kuba yateye inkongi y’umuriro.

CIP avuga ko hakorwa iperereza hakamenyekana nyirizina icyateye iyi nkongi.

Polisi yagiye kuzimya basanga imodoka yamaze gushya

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW