Kwizera Olivier mu batajyanye n’Amavubi muri Bénin

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, na Al Kawlab yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, ntabwo azakina umukino ubanza u Rwanda ruzakina na Bénin mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Kwizera Olivier ntabwo yitabiriye ubutumire bw’Amavubi kubera imvune

Umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yahisemo guhagurukana abakinnyi 26 muri 30 yari yahamagaye. Muri aba ajyana ntabwo harimo Kwizera bivugwa ko yagize ikibazo cy’imvune.

Biteganyijwe ko bahaguruka Saa saba n’iminota 45 z’ijoro, berekeza i Addis muri Éthiopie, bakahagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023.

Muri 30 uyu mutoza yari yahamagaye, yahisemo gusiga Nyarugabo Moïse wa AS Kigali, Iradukunda Siméon wa Gorilla FC, Mugisha Didier wa Police FC na Kwizera Olivier wa Al Kawlab.

Urutonde rwa 26 bajyana n’ikipe bose ni:

Abanyezamu [2]: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre.

Ba myugariro [10]: Ombolenga Fitina, Serumogo Ally, Niyigena Clément, Imanishimwe Emmanue, Rwatubyaye Abdoul, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nsabimana Aimable na Ganijuru Élie.

Abakina hagati [8]: Bizimana Djihadi, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Niyonzima Ally, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Iraguha Hadji na Rafaël York.

Abataha izamu [6]: Muhozi Fred, Mugenzi Bienvenue, Meddie Kagere, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Habimana Glen.

- Advertisement -

Mbere yo kwerekeza i Cotonou muri Bénin, Amavubi azakina umukino wa gicuti n’igihugu cya Éthiopie tariki 19 Werurwe 2023. Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 uku kwezi, uwo kwishyura uzakinwe tariki 27 Werurwe 2023 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Mu mikino ibiri iheruka gukinwa, u Rwanda rufitemo inota rimwe nyuma yo kunganya na Mozambique igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo no gutsindwa na Sénégal igitego 1-0 mu mukino wabereye i Dakar muri iki gihugu.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer
Nsabimana Aimable wa Kiyovu Sports
Manzi Thierry wa AS Kigali
Serumogo Ally wa Kiyovu Sports
Kagere Meddie wa Singida Big Stars
Bizimana Djihadi wa Deinze
Ishimwe Christian wa APR FC yongeye kujyana n’Amavubi
Mugisha Gilbert wa APR FC ntabwo yaherukaga kujyana n’Amavubi
Maurice Ushinzwe Itangazamakuru muri Ferwafa, ari mu baherekeje Amavubi
Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdoul bongeye guhurira mu Amavubi
Ganijuru Élie na Iraguha Hadji ba Rayon Sports

UMUSEKE.RW