Meteo Rwanda yavuze ku bushyuhe budasanzwe bumaze igihe i Kigali

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyamaze impungenge Abanyarwanda batuye ibice bimaze iminsi birangwamo ubushyuhe budasanzwe, by’umwihariko Umujyi wa Kigali ko mu minsi ya vuba, hagwa imvura.

Meteo Rwanda isobanura ko kuva tariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe, 2023, henshi  mu gihugu hagaragaye ubushyuhe bwinshi aho mu Mujyi wa Kigali bwari hejuru ya dogere selesiyusi 32 (32°C).

Iki Kigo gisobanura ko iki kigero cy’ubushyuhe gisanzwe kiboneka mu Mujyi wa Kigali rimwe na rimwe cyane cyane mu kwezi kwa Gashyantare ndetse bwigeze no kugeza kuri 35°C ku itariki ya 22 Gicurasi 2005.

Meteo ivuga ko ibyabaye nk’ibidasanzwe ari uko byamaze iminsi ikurikirana, igatanga ikizere cy’imvura.

Yagize iti “Ikidasanzwe cyabaye ni ukugira iki gipimo iminsi ine ikurikiranye mu ntangiriro za Werurwe.”

Yakomeje iti “Ibi byatewe n’uko hatse izuba ryinshi nta mvura igwa ariko imvura iteganyijwe kuva ku italiki ya cyenda (9)kuzamura izagabanura ubushyuhe byongere busubire nkuko bisanzwe.”

Umujyi wa Kigali waherukaga ubundi bushyuhe bwo hejuru cyane mu 2016 tariki 2 Kamena ubwo muri Nyarugenge habonekaga ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 33.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -