Musanze: Akarere kavuze indimi ebyiri ku karengane k’uwasenyewe n’Umurenge

Akarere ka Musanze kavuze ko umuturage wo mu Murenge wa Shingiro uherutse gusenyerwa n’umurenge yubatse ahagenewe kwagurirwa inganda mu gihe ibyangombwa byose uwo muturage agaragaraza byerekana ko hagenewe guturwa.

Umuturage wasenyewe inzu n’Umurenge wa Shingiri yitwa Nyirurugo Jean de Dieu wubakaga mu Mudugudu wa Burengo mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Shingiro ahagenewe guturwa nkuko ibyangombwa byose byo mu nzego zitandukanye bya vuba yerekana bibigaragaza.

Uyu muturage wasenyewe inzu kuwa 7 Werurwe 2023 nyuma yo guhagarikwa kubaka akaba ahagaze agategereza igisubizo ahabwa agatungurwa no gusenyerwa inzu atabajijwe ndetse n’ibikoresho yari yarageneye kubakishwa bikaburirwa irengero.

Nyirurugo Jean de Dieu yerekana icyangombwa cy’ubutaka gifite UPI: 4/03/15/01/35  cyagenewe guturwaho mu masezerano y’ubukode bw’imyaka 20 kizageza mu 2042 kandi nyuma yaho nta yandi mabwiriza yigeze asohoka avuguruza ayo.

Kuri icyo cyangombwa, hiyongeraho icyangombwa cyatanzwe n’Akarere ka Musanze, Parcel Cadastral Plan, cyemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu Ishami rishinzwe imiturire kuwa 04/08/2021 nacyo cyerekana ko aho ubwo butaka buherere hagenewe guturwa.

Kuri ibyo byangombwa kandi uyu muturage yerekana icyemezo gihabwa umuturage wemerewe gushaka ibyangombwa byo kubaka cyasinyweho n’abantu barindwi bagize komite y’Akagari ka Gakingo, umukono na kasha by’Akagari n’Umurenge wa Shingiro cyerekana ko icyo kibanza cyujuje ibisabwa byose ngo cyubakwemo inzu yo guturamo.

Nyirurugo Jean de Dieu avuga ko nyuma yo kubona ko yemerewe kubaka yagerageje gushaka ubushobozi bwo kubaka ndetse asaba n’icyangombwa cyo kubaka ariko ahura n’imbogamizi z’umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Shingiro wakomeje kumudindiza ku mpamvu atifuje gushyira mu itangazamakuru.

Ubwo yatangiraga imirimo kubaka, yaje kubwirwa ko atemerewe gukomeza kubaka nyamara nyuma yo kwemezwa ko hagenewe kubakwa nta yandi mabwirizwa mashya yigeze asohoka muri aya mezi atandatu ashize agena indi mikoreshereze y’ubu butaka ariho yerekana ko yarenganyijwe.

Avugana n’itangazamakauru, yagize ati” Njye nagerageje gushaka ibyangombwa byose kuko ntabwo nakora ibibangamiye amategeko ngo ndi kubaka. Ubuyobozi nibwo bukwiye kumfasha bushingiye ku byangombwa mfite aho gushingira kuri raporo y’amagambo bahabwa n’umukozi w’umurenge twagiranye ikibazo.”

Akomeza asaba inzego zose bireba kumufasha akava muri iki kibazo kuko amaze guhomba amafaranga menshi yakoresheje yubaka ariko akaza gusenyerwa inzu ye.

- Advertisement -

Ati” Njye icyo nifuza ni ugufashwa nkakomeza kubaka inzu yanjye nk’uko bigaragara ku byangombwa aho gukomeza kumpombya bansenyera ndetse n’ibikoresho byo kubakisha bikomeje kwangirika.”

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 22 Ukuboza 2022, cyateguwe n’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko abaturage batuye mu Kagari ka Gakingo mu Mudugudu wa Burengo, byari biteganyijwe ko bazabarirwa bakishyurwa nk’igice cy’ubuhumekero bw’icyanya cy’inganda cya Musanze hakazaterwa amashyamba, gusa ngo ingengo y’imari yabaye nto, bityo yemeza ko abaturage bagomba gukoresha ubutaka bwabo icyo bwagenewe kugeza igihe bazishyurwa bakabimura.

Yagize ati ” Aho abo baturage batuye hari hifujwe ko hajya ahazakoreshwa nk’icyanya cy’inganda ariko ingengo y’imari iba nke ntihishyurwa, uyu munsi wa none icyo twavuga umuturage utarishyurwa ni uburenganzira bwe gukoresha ubutaka bwe, yaba ari ushaka kubaka, gusana cyangwa gukora ibindi ni uburenganzira bwe mu gihe atarishyurwa.”

Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’uyu muturage wasenyewe, Meya Ramuli yagize ati” Icyo tubwira abaturage ni uko igishushanyo mbonera cy’imiturire kivuguruye cyarabonetse kirahari, Gakingo rero niba hari ahagenewe amashyamba mu gishushanyo mbonera gishya byumvikane neza umuntu ashobora kuba yari agifite icyangombwa cya mbere kiriho imiturire.”

Akomeza agira ati” Icyo tuvuga, utanyuzwe no kuba harashyizwe mu mashyamba arasaba natwe akarere tukamusabira hagaragajwe impamvu zifatika hagahindurwa icyo ubutaka bwagenewe, ubwo ni ubujyanama ariko ugifite icyo guturwaho we ntabwo twamugira inama yo kuba yafata amafaranga ye ngo ayashore ari nacyo uriya muvandimwe yakoze yarasabye aramenyeshwa ko hatemewe ushaka kugira icyo yahakorera abanze agane ibiro by’ubutaka ahabwe ubujyanama.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeillene, avuga ko ikibazo cy’imikoreshereze y’ubutaka kitari muri Musanze gusa agatanga inama ko hakwiye gukorwa urutonde rw’abaturage bafite ibyo bibazo n’imiterere yabyo bigashyishyikirizwa inama njyanama nazo zikabifataho imyanzuro kandi nayo igashyikirizwa abaturage biba bireba.

Yagize ati” Ikibazo cy’imikoreshereze y’ubutaka nticyagaragaye muri Musanze gusa ariko ikigomba gukora ni ugukora urutonde rw’ibyo bibazo n’ababifite noneho bigashyikirizwa inama njyanama zikabifataho umwanzuro nayo igashyikirizwa abaturage bireba haba ibyo bibazo by’imisoro n’iby’imiturire byose bigakemuka.”

Kugeza ubu ahahariwe icyanya cy’inganda cya Musanze hangana na hegitari 167 hakaba hamaze kugera uruganda rumwe rukumbi, aho ahateganyijwe kubaka izo nganda hishyuwe ariko mu Mudugudu wa Burengo ho ntihishyurwa ndetse ntibanabarirwa n’imitungo yabo.

Abaturage bakomeje kuhatura no kuhakorera indi mirimo isanzwe gusa bimwa uburenganzira bwo kuvugurura no kubaka, bagasaba ko barenganurwa ngo bahabwe uburenganzira ku masambu yabo cyangwa bimurwe.

Icyangombwa cy’umuturage cyo mu bubiko bw’impapuro mpamo z’ubutaka kerekana ko hagenewe guturwa
Nyuma yo kwemeza ko ubu butaka bwagenewe guturwaho nta wundi mwanzururo uvuguruza ayo makuru wari wasohoka ariho umuturage ahera avuga ko yarenganye
Nyuma yo gukora ubugenzuzi komite y’akagari shinzwe gutunganya igishushanyo mbonera cy’imiturire yerekana ko hemerewe guturwa

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze