Musanze: Kugira ngo buzuze ubuziranenge bwa rukarakara bisaba gushaka ubutaka ahandi

Abaturage mu Karere ka Musanze bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ku matafari ya rukarakara, ibigira ingaruka mu kunoza imiturire no guteza imbere inyubako ziramba kandi zitangiza ibidukikije.

Kubona ubutaka bwo kubumba rukarakara ni ingume

Bavuga ko abadafite amikoro bibagora kwigondera inzu ndetse no gukurikiza amabwiriza yemerera abaturage mu gihugu hose gukoresha amatafari ya rukarakara ariko hubahirizwa amategeko yateganijwe.

Ayo mabwiriza yasohotse mu mwaka wa 2019, agamije gufasha abaturage kubaka inyubako zihendutse kandi ziramba haba mu mijyi ndetse no mu cyaro.

Abo mu Karere ka Musanze baganiriye n’UMUSEKE bahuriza ku mbogamizi zo kubona amatafari ya rukarakara yujuje ubuziranenge kubera ubutaka bw’amakoro.

Bagaragaza ko bataramenya byimbitse ingano y’amatafari akorwa nk’uko amabwiriza y’ubuziranenge abiteganya ndetse n’ibivangwa kugira ngo itafari ryuzuze ibisabwa.

Mu mbogamizi bafite harimo kandi abayobozi mu nzego z’ibanze babasenyera bavuga ko kubakisha rukarakara bitemewe.

Mujyanama Abdul wo mu Murenge wa Muhoza yemeza ko kubakisha aya matafari bifasha buri wese kubona inzu ye bitamuhenze, gusa ngo bakomwa mu nkokora n’ubutaka bw’amakoro.

Ati “Iki gice ahenshi ni amakoro, turasaba ko batwigisha uko twagikoresha kuko aho tugura amatafari ya rukarakara turahendwa ugasanga dukoresheje atujuje ibisabwa.”

Kavuro Pierre wo mu Murenge wa Cyuve nawe ati “Icyakorwa ni uko Leta yadushakira ahantu ha bugufi mu gihe umuntu ashaka rukarakara kubaka bikoroha, kuko i Rwaza baraduhenda kuko ariho haboneka ubutaka bwiza.”

- Advertisement -

Ing Alphonse Kanyandekwe, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu ikoranabuhanga n’imitunganyirize y’Imijyi muri RSB avuga ko ubutaka bw’amakoro butakoreshwa mu kubumba amatafari.

Ati “Iri taka ry’amakoro ntabwo wapfa kurikoresha ngo ubumbe itafari ntabwo byakunda ariko hari itaka riri mu nkike nka Mubona, Remera n’ibindi bice byitaruye igice cy’amakoro, ririya taka rishobora gukoreshwa.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere gahunda yo gufasha abaturage gutunga inzu ikwiriye umunyarwanda atari imwe ageramo nyuma y’imyaka itatu ikaba igize ikibazo.

Muhire Janvier, umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire muri RHA avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza ariho haboneka ubutaka bwo kubumbamo itafari ryiza.

Avuga ko ari imbogamizi ihari ariko nanone umuturage wifuza amatafari yajya ayagura aho aboneka kuko batabumbisha amakoro cyangwa bagakoresha ibindi bikoresho by’ubwubatsi.

Ati “Kubakisha runakarakara ntibivanamo ibikoresho by’ubwubatsi bwari busanzwe, ubwo uzabona ko bidashoboka kubona ubwo butaka kugira ngo abone amatari amuhendukiye azareba ikindi akoresha.”

Muhire yikomye abayobozi b’inzego z’ibanze basenyera abaturage basenyera abaturage bavuga ko batemerewe kubakisha rukarakara.

Ati” Iyo ni imyumvire navuga ko itajyanye n’ukuri kuko niba amabwiriza yasohotse aba yabaye amategeko, haramutse hari umuyobozi ushobora kurenganya umuturage twabikurikirana.”

Avuga ko rukarakara yemerewe gukoreshwa ku cyiciro cya kabiri cy’inzu zemerewe kubakwa, inzu nto zitageretse n’inzu zo guturamo zitarengeje metero kare 200. Amabwiriza ateganya ko umuntu wubakisha cyangwa wubaka rukarakara agomba kuba yarabihuguriwe.

Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Musanze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge batangije Ubukangurambaga ku mabwiriza n’imikoresherezwe y’Amatafari ya rukarakara.

Ni igikorwa kizaba mu Mijyi yose yunganira Kigali, ku bagize Inzego z’ibanze, Sosiyete sivile, PSF, Ingaga za Kinyamwuga n’abandi bafite aho bahuriye n’Ubwubatsi.

Ing Alphonse Kanyandekwe avuga ko ahari ubutaka bw’amakoro bajya bajya gushaka ubutaka bwiza aho buri
Muhire Janvier, Impuguke mu mategeko y’imyubakire mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire 
Inzego zitandukanye muri Musanze zasobanuriwe byimbitse amabwiriza y’ubuziranenge bwa rukarakara

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Musanze