Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiriye gufatwa nk’ibivume kuko ibyo bakora ari ukugomera Imana kandi ko atazemera ko bigera mu gihugu cye.
Ni ubutumwa yatangiye mu masengesho yateguwe n’Inteko Ishingamategeko y’u Burundi yabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Mu butumwa yatanze, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutinganyi ari imico mibi yadutse mu Isi aho abagabo barongorana ndetse n’abagore bakarongora bagenzi babo.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko biteye agahinda kuba hari n’abantu bigisha ijambo ry’Imana bashyigikira umuvumo w’ubutinganyi.
Avuga ko ubutinganyi ari icyaha Imana yanga urunuka ku buryo mu myaka yo hambere yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ibyo byaha.
Ati ” Hageze ku cyaha cy’uko abagabo barongorana n’abagore bakarongorana iyo ni ivumwe Imana ntishobora kwihangana.”
Yasabye ko umurundi wese wishora muri izo ngeso afatwa nk’ikivume kabone n’ubwo yaba atuye mu bihugu byemera ubutinganyi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kwamagana abakora ubutinganyi Ndayishimiye yemeza ko atazemera ko igihugu kivumwa kubera ako gatsiko k’abantu biyemeje kunyomoza ubushobozi bw’Imana ku bijyanye n’imyororokere.
Ati “Kirazira gukurura umuvumo, Isi irimo iratujyana ahantu tutabona neza, hanyuma uko kuntu yabaye nto, iyo Shetani nishake ibe Calfornia irakoshya wicaye aha mu Burundi.”
- Advertisement -
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko hari abaryamana bahuje ibitsina bagera kuri 24 batawe muri yombi ku wa 23 Mutarama 2023, bafatiwe i Gitega.
Abo barimo abagabo n’abagore bafunzwe ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ryitwa “MUCO” ku nkunga ya USAID.
Aho bafatiwe hasanzwe udukingirizo twinshi n’impapuro z’amategeko arengera abaryamana bahuje ibitsina.
Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umuco ukomeje gukwirakwizwa n’abanyaburayi ngo bakomeze gukoloniza Afurika.
Ibihugu byo ku migabane ya Aziya na Afurika bigera kuri 68 bikomeje kwamagana ubutinganyi, ibigera kuri 11 byashyizeho igihano cyo gupfa ku baryamana bahuje ibitsina.
Mu Burundi, bahanishwa igihano gishobora kugera ku myaka ibiri y’igifungo hamwe n’ihazabu igenwa n’Inkiko.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW