Nyagatare: Kutubakisha rukarakara byatumye hari ibibanza biba indiri y’ibisambo

Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko mu Mujyi wa Nyagatare, abaturage barinubira kubuzwa kubaka amazu yo guturamo yubakishije amatafari y’inkarakara bigatuma hari ubutaka bugipfa ubusa ndetse ibibanza byabo bikaba indiri y’ibisambo bitega abaturage mu mugoroba.

Abatuye umujyi wa Nyagatare basaba ko bakomorerwa kubakisha rukarakara

Uku kwangirwa kubakisha amatafari ya rukarakara ahemerewe guturwa ngo bidindiza umujyi by’umwihariko abafite amikoro make bagahungira mu cyaro.

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko muri uyu Mujyi ibibanza bitubatse bituruka ku mananiza bashyirwaho n’ubuyobozi kandi baramenye ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu zo guturamo mu gihugu hose, ariko ku nyubako ziri mu kiciro cya kabiri.

Bahuriza ku kuba bimwa ibyangombwa mu gihe bashaka kubakisha rukarakara, bagasabwa kubakisha amatafari ahiye gusa, bigatuma ibibanza biba ibihuru ari nabyo bikurura ibisambo.

Nizeyimana Rodrigue umuturage wo muri Nyagatare asaba ko bahabwa ibyangombwa bakabasha kubakisha rukarakara kuko ari amatafari meza ahendutse kandi aramba.

Ati “Kuko nk’umuturage ufite ubushobozi buringaniye bwabasha kubona rukarakara akaba yarabujijwe kubaka urumva ntabwo atuye, abayeho mu buryo buciriritse.”

Avuga ko mu gihe hakwemezwa kubakisha rukarakara haboneka amacumbi meza ndetse n’umujyi ukarushaho kwaguka mu buryo bwihuse.

Mbonyingabo Emmanuel nawe avuga ko hari abayobozi batari inyangamugayo babuza abaturage b’amikoro make kubakisha rukarakara nyamara abifite bagahabwa ibyangombwa.

Ati ” Ugasanga arareba ngo uyu muntu ni mwene wacu, ufite amafaranga akubaka mu manegeka, burya abakire benshi nibo bubaka mu kajagari kuko baba bafite amafaranga yo gutanga kugira ngo babone cya cyangombwa cyo kubaka.”

- Advertisement -

Sindikubwabo Chrisostome avuga ko kwimwa uburenganzira bwo kubakisha rukarakara bigira ingaruka ku batuye umujyi wa Nyagatare, aho ibibanza byinshi byabaye indiri y’amabandi.

Ati “Hari ahantu utanyura mu masaha y’umugoroba kubera ibisambo byihisha muri ibyo bibanza, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, twabasaba gutanga uburenganzira amatafari ya rukarakara akubakishwa.”

Wilson Mwesigye Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu Karere ka Nyagatare avuga ko nta muturage w’i Nyagatare wananiwe kubaka kubera ko yagize imbogamizi zo gusabwa kubakisha rukarakara, ngo bemerewe kuyubakisha imbere mu byumba.

Ati “Ntekereza ko ntawe twabangamiye, nta wigeze aduha imbogamizi y’uko adashoboye kubaka kubera ibwiriza rya Njyanama y’Akarere yo kudakoresha rukarakara, ibyo kuvuga ngo nta mikoro ni ukubeshya, ntabwo tubyemera.”

Avuga ko Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yagennye ahantu hatemerewe kubakishwa rukarakara ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azahanwa n’amategeko.

Muhire Janvier, umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire muri RHA avuga ko Akarere ka Nyagatare kagombye kwicara kakaganira n’abagenerwa bikorwa kakamenya aho imbogamizi ziri n’icyakorwa ngo imiturire imere neza.

Ati “Ikibazo ntibagifite kuri rukarakara ahubwo bagifite ku nzego zibishyira mu bikorwa, ntiziruhanye, ntizirushye abaturage, icyuho kiri mu mikoranire.”

Avuga ko bizwi ko hari ibibanza bitubatse biba indiri y’ibisambo agasaba ko abaturage bafashwa kubakisha rukarakara kugira ngo icyo cyuho kirangire.

Ati “Ibyo bibanza mu by’ukuri bitubatse mu mujyi turabizi ko ari ikibazo, hari ikibazo ko ari indiri z’abagizi ba nabi, z’abantu bashobora gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda,.. nkumva rero kubakisha rukarakara byakemura ibyo bibazo.”

Avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge ku ikoreshwa ry’amatafari ya rukarakara avuga ko inzu z’ubucuruzi, insengero, umusigiti ndetse n’izigerekeranye zitemewe kubakisha amatafari y’inkarakara.

Yongera ho kandi ko umuntu wese wifuza kubakisha amatafari y’inkarakara abanza gusaba uruhushya rwo kubaka.

Kubona uruhushya rwo kubaka mu Karere ka Nyagatare ngo ntibishobora kurenza iminsi 15, ariko urusaba asabwa kwitwaza igishushanyo cy’inzu ashaka kubaka.

Wilson Mwesigye Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu Karere ka Nyagatare
Muhire Janvier, umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire muri RHA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Nyagatare