Nyamagabe: Abana 40 b’abasigajwe inyuma n’amateka bataye ishuri kubera kunenwa

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Nyamagabe baratabariza abana babo bagera kuri 40 bavuga ko bataye ishuri kubera gutotezwa no kunenwa.
Bavuga ko abana babo banenwa bikabaviramo guta ishuri

Mu mudugudu wa Gakoma mu kagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hari imiryango yasigajwe inyuma n’amateka bamwe mu bahatuye bavuga ko umubare w’abana benshi basigajwe inyuma n’amateka batuye muri aka gace bavuye mu ishuri bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo no kunenwa.

Iyo bavuga ko abana babo bagiye ku ishuri bakanenwa ndetse bakanatotezwa ntibarya iminwa wumvise ubuhamya bwumwe kuri umwe, muri iyi nkuru turahera ku buhamya bwa Itangishaka Ananias uhagarariye aba baturage.

Yagize ati“Umwana yagiye ku ishuri akina n’abandi bana maze bamujugunya hanze y’ikigo bamutera umusumari mu kaboko ubu yagize ubumuga kandi yaziraga ko ari uwasigajwe inyuma n’amateka byabaye umwaka ushize.”

Juliet Yankurije avuga ko abana babo aho biga babwirwa amagambo abapfobya bikabagiraho ingaruka zo guta ishuri.

Ati“Twebwe inenwa riracyariho byatubereye ku bana njya ku kigo kubaza impamvu abana baza mu rugo bakatubwira ngo ngabariya abasigajwe inyuma n’amateka za mayibobo ari nabyo byabaciye intege bava mu ishuri.”

Emmanuel Sindikubwabo we avuga ko umwana we asohorwa mu ishuri yigamo azira ko yasigajwe inyuma n’amateka.

Ati“Umwana wanjye akorerwa ivangura bamubwira ko ari uwasigajwe inyuma n’amateka atagomba kwiga.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umushinga w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA) Vincent BAVAKURE avuga ko muri aka karere ka Nyamagabe ari ubwa mbere yumvise ibisa nk’ibi akavuga ko bidakwiye.

- Advertisement -

Ati“Ibintu nk’ibyo mu bana bishobora kubaho ariko ibyo n’abarimu baba bakwiye kumenya ko bidakwiye kwita  umuntu umutwa kuko mu Rwanda nta moko agihari bituma umwana agira ipfunwe ryo kujya kwiga kuko hari abana bavuye ku ishuri kubera kwitwa uko.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri avuga ko ibi bavuga ko abana babasigajwe inyuma n’amateka banenwa iyo bari mu ishuri ataribyo.

Ati“Nta washigajwe inyuma n’amateka unenwa ikibazo n’abana batandatu bafite imyaka yo hejuru yo mu mashuri abanza twabahaye ibyo bakeneye byose baza kwiga umunsi umwe ntibagaruka cyakora kumanywa zagera bakaza gufata ifunguro ku ishuri bagashaka kuza kandi batakiga tukabasaba kuza ku ishuri ariko ntibabyumve.”

Aba baturage basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko abanyeshuri barenga 40 bataye ishuri kubera impamvu zitandukanye arizo ikibazo cy’imyumvire, ubushobozi n’ibindi gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko abana batandatu aribo batiga gusa kandi nabo ubuyobozi ntacyo butakoze ngo baze ariko binangiye.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyamagabe