Perezida Macron yinjiye Kinshasa abamagana uruzinduko rwe basinziriye-AMAFOTO

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kinshasa mu gicuku nyuma y’imyigaragambyo y’abanyecongo bariye karungu bamushinja kudatobora ngo ashyigikire igihugu cyabo mu ntambara gishaka gushoza k’u Rwanda.

Perezida Emmanuel Macron yageze i Kinshasa abigaragambya basinziriye

Ahagana saa 22h00 z’ijoro ryo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 nibwo indege y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, mu gihe abateguraga guhungabanya uruzinduko rwe bari basinziriye.

PerezidaEmmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo Jean-Michel Sama Lukonde Nkienge.

Amakuru avuga ko n’ubwo Perezida Macron yageze i Kinshasa nta bwisanzure busesuye afite kuko hari itsinda ry’intakoreka z’abanyecongo ziyemeje guhungabanya urugendo rwe.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Macron arahura na Perezida Tshisekedi kuri Palais de la Nation aho babanza kuganira mu muhezo.

Biteganijwe ko hashyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri w’imari wa Congo n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubufaransa (AFD).

Haraza kuba kandi ikiganiro n’abanyamakuru aho abakuru b’ibihugu byombi bari bwibande ku mutekano mucye ukomeje kuzambya Uburasirazuba bwa Congo.

Perezida Macron yagiye muri Congo mu gihe iki gihugu gikomeje kurebana ay’ingwe n’u Rwanda bishinjanya gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano wa buri gihugu.

Ni urugendo rwa Macron rugamije gukangurira ibihugu bya Afurika gushyira umukono ku masezerano mashya mu guhangana n’Uburusiya bukomeje kugwiza igikundiro mu bihugu bya Afurika.

- Advertisement -

Ku munsi w’ejo i Kinsasa hiriwe imyigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Emmanuel Macron muri Congo basaba ko yerura ku mugaragaro agatanga inkunga yo kurwana n’u Rwanda.

Hari abigaragambya bari bikoreye ibyapa biriho amafoto ya Perezida Vladimir Putin bavuga ko ariwe wabakiza ibyo bise “akaga batejwe n’u Rwanda” ko Macron ari umukoloni ufite ukuboko mu bibazo uruhuri byugarije RD Congo na Afurika muri rusange.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW