Porogararamu 8 z’ikoranabuhanga zafasha Abanyarwanda 

Uko bwije n’uko bucyeye Ikoranabuhanga riragenda rifata ubuzima bwa muntu. Kuri ubu mu Rwanda no  bihugu byateye imbere ibigo byinshi byifashisha Ikoranabuhanga kugira ngo ryoroshye Ubucuruzi .

Ubuyobozi bwa DIRECA buvuga ko izi porogaramu zoroshya mu gutanga no guhabwa serivisi

Ikigo DIRECA, gisanzwe gifasha mu bijyanye ‘ikoranabuhanga, cyatangaje porogaramu abanyarwanda bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri bwo harimo iyitwa Iturize,Schooltech,Innopub,Superepair,my souvenir,funertech,jobfirst na hightaste.

Iyagufasha mu bucuruzi yitwa ITURIZE

ITURIZE [www.iturize.com] yakozwe kugira ngo ifashe abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi by’umwihariko mu kumenya imikoreshereze ya stock ,kumenya iyacurujwe n’ibyaranguwe,ibyangiritse ndetse n’ibyagaruwe.

Iyi irihariye mu gufasha umucuruzi kumenya raporo y’akazi ke yaba ku munsi,ku cyumweru no ku kwezi.Iturize itanga amakuru   ya buri munsi y’akazi kakozwe.

INNOPUB

Innopub(www.innopub.online] yo irihariye mu gufasha abanyeshuri n’abandi bose kumenyekanisha impano,udushya ndetse n’imishinga yabo.

Iyi  ikemura ikibazo cy’abanyeshuri bafite udushya bajyaga babura uko batugaragaza ndetse izabafasha guhura na bagenzi babo ndetse n’abashoramari bityo babashe kumurika ku rwego rurenze.

- Advertisement -

Iyi kandi igamije guha urubuga abarimu,abanyeshuri,abanditsi n’abashakashatsi kugurisha imishinga n’ibikorwa byabo by’indashyikirwa binyuze ku ikoranabuhanga.

Iyi kandi izafasha n’abashaka ubumenyi kububona bitabagoye aho basabwa gutunga iyi application gusa.

MY SOUVENIR [www.mysouvenir.online]

Igamije gufasha abantu bose kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga inzibutso zabo yaba amafoto yabo yihariye,ibihe by’ingenzi by’ubuzima bwabo.Izafasha abantu kandi kubika impamyabumenyi zabo,amakuru yabo y’ingenzi yaba mu buryo bwa Videwo,amajwi ndetse iyi ibika n’amafoto.

FUNERALTECH[www.funeraltech.online]

Igamije gufasha abantu bagize ibyago byo gupfusha umuntu gutegura neza imihango ijyanye no gushyingura,kumenyesha abavandimwe n’inshuti imihango yose uko iteganyijwe,gutanga ubuhamya bwa nyakwigendera n’ibindi.

Ikindi  izafasha abagize ibyago kumenya ahari irimbi bashyinguramo,guhuza abacuruza ibintu bitandukanye bijyanye no gushyingura n’abakiriya,gufasha abafite irimbi kwamamaza serivisi zihari n’ibindi.

JOBFIRST [www.jobfirst.online]

Igamije gufasha abadafite akazi kubona imyanya ipiganirwa,gutanga imyirondoro yabo no korohereza abashaka kazi kuyibona.

Bitewe n’abakozi umukoresha akeneye,uwiyandikishije ahita agaragara ku ikoranabuhanga bityo utanga akazi agahita amubona.Itandukaniro rya Jobfirst n’izindi mbuga zitangirwaho akazi nuko abashaka akazi bazajya bakabona bitabaye ngombwa ko bajya mu bizamini n’ibindi bibatinza.

HIGHTASTE [www.hightaste.online]

Yakozwe igamije gufasha gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho bacururiza ikawa,icyayi,restaurants n’utubari.

Iyi irihariye kuko izajya ifasha abantu bakeneye icyo kunywa cyangwa kurya gutanga komande bakagera aho yakorewe yarangiye ntibategereze.

Iyi kandi izafasha mu gukurikirana umunota ku munota uko ibikorwa by’ingenzi biri gukorwa kuri ba nyiri businesss zitanga serivisi y’ibyokurya no kunywa,kumenya imyenda n’ibindi.

SCHOOLTECHwww.schooltech.online]

Iyi ifasha abanyeshuri,ababyeyi,abarimu n’abayobozi kuko igamije gufasha ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo biga mu mashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye.

Iyi izafasha ababyeyi kumenya imyigire y’abana babo umunsi ku munsi,amanota babonye,kwishyura amafaranga y’ishuri batiriwe bajya kuri banki.

Ababyeyi kandi bakoresha iyi Application bazajya boroherwa gukurikirana ibibera ku ishuri abana babo bigaho,gutanga inama batiriwe bajya ku ishuri,kubona amasomo ahabwa abana babo,kubona imikoro y’abana n’indangamanota zabo.

Iyi kandi izafasha abayobozi b’ibigo gukurikirana uko abarimu bigisha,uko bitabira akazi no gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri.

SUPEREPAIR [www.superepair.net].

Ifasha abafite ibikoresho birimo ibinyabiziga,ibikoresho byo mu rugo,ibikoresho by’ikoranabuhanga nka computer na telefoni kubona gahunda y’uko biri gukanikwa.

Ukoresha yumvikana n’ugiye kumukorera igikoresho ibijyanye n’ibizakorwa byose,igihe bizakorerwa,abakozi bazabikora,igihe bizarangira n’ibiciro.

Uwakoresheje igikoresho binyuze kuri iyi App abona raporo ya buri munsi y’uko igikoresho kiri gukorwa kandi iyi raporo ikaba iherekejwe n’amafoto.

Abafite ibigo bigira ibinyabiziga byinshi izaborohereza kumenya uko ibikoresho byabo biri gukorwa n’igihe bazongera kubikoresha.

Umuyobozi muri DIRECA ,RudasingwaVictory,  yavuze ko “imikorere y’izi Applications yizewe kuko zimeze nka konti za Emails bityo ntawazinjiramo utamuhaye ijambo ry’ibanga.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW