Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko iyi kipe itazakina umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, wari kuzayihuza n’Intare FC tariki 10 Werurwe 2023.

Rayon Sports yahisemo gusezerera mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka

Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi kipe, Rtd Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Uyu muyobozi yavuze ko batiteguye gukina amarushanwa atagira amategeko.

Yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports ku bwo kuba iyi kipe itagikomeje muri iri rushanwa.

Zimwe mu mpamvu zikomeye zayumye iyi kipe yikura mu gikombe cy’Amahoro, ni ukubahiriza amategeko kw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa].

Bavuga ko iri shyirahamwe ririmo akavuyo, ndetse bishoboka ko n’ibyemezo bafata biba atari ibyabo ahubwo bafite izindi nzego zishobora kuba zibakoresha.

UMUSEKE.RW