RDC: Uruzinduko rwa Sarkozy ngo nta sano rufitanye n’ubushotoranyi bw’u Rwanda

Kuva kuri uyu wa Gatatu, uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rugendo ubutegetsi bwa Kinshasa bwahakanye ko nta sano rufitanye n’ubuhuza n’u Rwanda.
Nicolas Sarkozy wahoze ayobora Ubufaransa ari muri RD Congo
Ari  mu birometero 200 uvuye muri mu Majyaruguru y’umujyi wa Kinshasa , muri teritwari ya Kwamouth mu rugendo rwe bwite rumara iminsi ibiri.

Amakuru yizewe ni uko hari urwandiko ruva iParis ruvuga ko uyu wahoze ari Perezida w’iki gihugu cy’igihangange yemeye kuba umuhuza wa Congo n’u Rwanda.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byo byemeza ko hari umubano wihariye hagati ya Perezida Kagame na Nicolas Sarkozy kuva mu 2018.

Icyakora ayo makuru yaje kunyomozwa n’Ibiro bishinzwe amakuru mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Congo.

Kuri twitter basobanuye ko ubuhuza atariyo ngingo nyamukuru imuzanye nubwo birinze kugira byinshi batangaza.

Yagize iti” Nta mushinga w’ubuhuza ku bushotoranyi bw ‘uRwanda ku buryo byashitura Sarkozy.”

Uyu mutegetsi yateze indege ye yihariye(private jet ) bivugwa ko agiriye urugendo muri iki gihugu rutari urw’akazi.

M23 ikomeje kugarukwaho…

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 , ibintu byamaganiwe kenshi kure n’impande zombi.

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye abategetsi batandukanye bo ku Isi barimo Emmanuel Macron w’uBufaransa bagiye bagira uruhare ku cyakorwa ngo Congo n’u Rwanda bongere kubana, ahuza Tshisekedi na Kagame nubwo bitatanze umusaruro.

Umutwe wa M23 wo uvuga ko wemeye kureka bimwe mu birindiro bari bigaruriye ariko ugashinja Congo gukomeza ubushotoranyi no kutubahiriza amasezerano ya Luanda.

Kugeza ubu imirwano ikaze irakomeje muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo aho ingabo za Leta n’abo bafatanyije bakomeje kugaba ibitero kuri M23 bigamije kwigarurira ibice bambuwe mu bihe biatndukanye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW