Ruhango: Abashakanye basabwe kwizirika ku isezerano ry’urukundo

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yasabye abashakanye ko bagomba kugabanya amaganya no kwihanganirana.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Mbuye, mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abashakanye ko bagomba kwishakamo ibisubizo bakagabanya amaganya.

Habarurema yavuze ko  icyerekezo Igihugu kirimo ari ukwirinda gusindagizwa nkuko Umukuru w’Igihugu ahora abigarukaho.

Mayor yatanze urugero rw’Umusaza umwe muri aka Karere wahabwaga inkunga y’ingoboka, ariko aza kubabwira ko aho ageze hashimishije bityo ko inkunga yahabwaga bagomba gushaka undi muturage bayiha kugirango imuzamure.

Ati: “Ndabasaba kugabanya amaganya mushakishe ubuzima.”

Uyu Muyobozi yongeye gusaba abashakanye ko kugabanya amaganya bigomba kujyana no kwihanganirana kuko ibyo bamwe muri bo bapfa ari utuntu dutoya cyane tutatuma umugore n’umugabo barwana cyangwa ngo bigere aho bicana.

Uwizeyimana Monique wo mu Mudugudu wa Murambi Akagari ka Cyanza mu Murenge wa Mbuye, avuga ko amakimbirane yo mu ngo usanga ashingiye ku businzi, ubusambanyi no kutanyurwa nuko buri wese ameze.

Ati: “Amahirwe dufite ni Ubuyobozi bwiza buhari bugerageza kwigisha no kubanisha neza abafitanye amakimbirane bakongera kubana mu mahoro.”

- Advertisement -

Uwizeyimana yavuze kobmu myaka yashize,  yakuze yumva bavuga ko umugore atagira agaciro, ariko muri iyi myaka Umugore yahawe agaciro kanini bityo akaba akwiriye gukundwa n’uwo bashakanye.

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Ruhango Superitendat SANO Nkeramugaba avuga ko hari abatumvaga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mbere, bakabyitiranya no kuganzwa.

Sano avuga ko abaturage ko bagomba gushyira imbere  Umutekano  kuko ariwo byose byubakiyeho.

Ati: “Nta mezi 4 arashira hano mu Murenge wa Mbuye humvikanye urupfu rw’umugabo wishe umugore we.”

Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe y’ingo zibanye nabi no kuziganiriza kuko aribyo bitanga Umusaruro.

Muri uyu munsi mpuzamahanga w’Umugore,  Abayobozi bahaye abana baturuka mu Miryango itishoboye amata n’indyo yuzuye, basezeranya n’Imiryango yabanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE. RW/Ruhango.