Rusizi: Barinubira ikiguzi gihanitse cy’iminzani yujuje ubuziranenge

Abakora umwuga w’ubucuruzi mu Karere Rusizi baratakamba basaba ko bagabanyirizwa ikiguzi cy’iminzani yujuje ubuziranenge kuko gihanitse cyane, bahuriza ku kuba aho itaboneka biterwa n’uko ihenze.

Abacuruzi bavuga ko iminzani yujuje ubuziranenge ihenze

Iminzani yujuje ubuziranenge, igaragaza ibiciro by’ikigurishwa, bityo bigakuraho guhenda bikorwa na bamwe mu bacuruzi bagurisha bagendeye uko umuguzi aje ahagaze ndetse bigafasha abaguzi kureba ko ibyo baguze byuzuye.

Mu masoko naza Butiki byo muri Rusizi hagaragara abacuruzi bagikoresha iminzani itujuje ubuziranenge aho usanga abaguzi binuba ko bibwa kandi harashyizweho iminzani yujuje ubuziranenge.

Abacuruzi baganiriye n’UMUSEKE batangaje ko nabo bashaka gukoresha iyi minzani mishya, ariko ko ihenze cyane kandi ngo iyo imaze gupfa, kuyikoresha ngo biba bitoroshye.

Nyiraneza Jacqueline yagize ati ” Ubuziranenge bw’iminzani ni uko ihenze, twumva ngo igura ibihumbi 70 Frw ucuruza ibiro 50 by’ibirayi uwo munzani wawugura iki ? baravuga ngo iya cyera iriba ariko hiba umuntu ntihiba umunzani.”

Avuga ko hari n’abacibwa intege no kubura umuriro w’amashanyarazi kuko bose aho bacururiza atariko bayabona mu buryo bworoshye.

Nkundimana Jacques yasabye ko inzego zibishinzwe zabafasha kuvugana n’abacuruza iyi minzani kuburyo ibiciro byagabanuka, bityo abacuruzi bafite ubushobozi buke bakaba bashobora kuyigura.

Ntakiyimana Gratien umuturage wo mu mujyi wa Kamembe avuga ko hakiri abacuruzi bahenda abaguzi binyuze mu minzani y’udushinge.

Ati “Impungenge idutera ni uko imyinshi iba yarapfuye, bakagupimira ukagira ngo ujyanye ibyuzuye, badufashe haboneke iyujuje ubuziranenge hose.”

Uwimana Deo nawe avuga ko iminzani yaciwe irimo na gakwege igikoreshwa hirya no hino aho batuye bakagirwaho ingaruka no guhendwa nk’abakiliya.

- Advertisement -

Ati “Ugasanga ugurisha afite inyungu kurenza ugura, icyo Leta igomba gukora ni uko yacibwa burundu hagakorwa ibisabwa n’amategeko.”

Buhake Gaspard umwe mu bacuruzi ufite umunzani wujuje ubuziranenge uriho ikirango cya RSB asaba abazanye iyi minzani kuyikwirakwiza hose kuko irema icyizere hagati y’umuguzi n’umucuruzi.

Ati “Iriya y’agashinge iriba, hari ubwo gakwama kandi benshi baracyayikoresha hirya no hino muri uyu mujyi, turasaba ko twashyirirwaho aho kuyikoresha mu gihe yapfuye.”

Simeon Kwizera, umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge yabwiye UMUSEKE ko ku isoko hari iminzani myinshi ariko ukwiriye kwizerwa ari uwinjiye mu gihugu ukanyura muri RSB ukagenzurwa maze ugashyirwaho akarango kemeza ko wagenzuwe.

Avuga ko hirya no hino mu gihugu hakigaragara abacuruzi bitwaza ko umunzani wujuje ubuziranenge uhenze bigatuma biba abaguzi.

Ati “Hari abajya bagura umunzani ugasanga baravuga ngo uyu munzani bawumpaye uhenze cyane barampangika ati none ntiwujuje ubuziranenge, umucuruzi mbere y’uko awugura ajye abanza arebe ko uriho ako karango ko wagenzuwe kandi utanga ibipimo byuzuye.”

Avuga ko abacuruzi bavuga ko iminzani ikoreshwa n’amashanyarazi ipfa cyane biterwa n’uko iba yakoreshejwe ibirenze ibyo yagenewe.

Ati “Ubu ngubu Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge kugira ngo gifashe abacuruzi kuba umunzani wagize ikibazo wakorwa cyashyizeho gahunda yo guhugura ibigo by’abikorera, bahabwa amahugurwa n’ibikoresho kugira ngo babashe gusubiza iriya minzani ku bipimo byemewe mu gihugu.”

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge kivuga ko inzego zitandukanye zizakorana n’abacuruza iyo minzani kugira ngo harebwe niba ikiguzi baziheraho abacuruzi kiri hejuru, gisaba kandi abaguzi n’abagurisha ko bakwiriye kwirinda iminzani yose idafite ikirango cya RSB.

Uwimana Deo avuga ko nk’abaguzi bagihendwa n’abakoresha iminzani yakuwe ku isoko
Abakoresha iyi minzani basaba ko bakwegerezwa aho kuyikoresha mu gihe yapfuye
Ntakiyimana Gratien avuga ko mu bice by’icyaro bibwa n’abacuruzi bitwaje iyi minzani

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Rusizi