Rusizi: Umutekano muke muri Congo watumye icyambu cyo ku Nkombo gifungwa

Abatuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bagorwa no gutega ubwato bubahuza n’abo mu bindi bice by’uturere twa Rusizi na Nyamasheke kubera icyambu cy’ahitwa ku Gaturo cyafunzwe, Ubuyobozi buvuga ko cyafunzwe kubera ibibazo by’umutekano muke uri muri RD Congo.

Kuva no kujya i Nkombo bisigaye ari ingorabahizi ku baturage

Aba baturage bavuga ko mbere y’icyorezo cya COVID-19 bari bafite ahantu habiri bategera ubwato ,nyuma hamwe harafungwa, ubu bakora urugendo rw’amasaha abiri kugira ngo bagere ku cyambu kimwe rukumbi bategeraho ubwato buberekeza hakurya y’ikirwa.

Mukanzayisaba consolee wo mu Kagari ka Kamagimbo mu Murenge wa Nkombo yabwiye UMUSEKE ko abatuye ikirwa cya Nkombo bakoresha icyambu kimwe cy’ahitwa ku Nyankumbira.

Ati “Ni icyambu kimwe gusa dufite cyo ku Nyankumbira, gupanga urugendo rwo kujya Kamembe cyangwa ku Nkanka ugenda amasaha abiri kugira ngo ugere aho ufatira ubwato, ugasanga ari ikibazo.”

Avuga ko hari icyambu bategeragaho ubwato cyaje gufungwa ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gifite ubukana, kugeza magingo aya kikaba kigifunze.

Ati “Icyambu cyo ku Gaturo twakoreshaga nti hagikoreshwa bahafunze mu gihe cya Covid-19 niba bishoboka badufungurira icyo cyambu.”

Nyiraharerimana Olive wo mu Mudugudu wa Gituro mu Kagari ka Rwenje avuga ko abaturuka ahitwa mu Bugumira bakora urugendo rw’amasaha abiri bagana aho bategera ubwato ku Nyankumbira.

Ati “Icyambu ni kimwe gusa twambukiraho, twifuza ko baduha ikindi hari abakora amasaha abiri kugira ngo bagere ku bwato, turifuzako baduha nk’ibindi bibiri bikaba nka bitatu.”

Dr. Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko umutekano w’abaturage ariwo wa mbere, ko bafunze kiriya cyambu kubera umutekano mucye uri muri RD Congo, mu gihe byajya ku murongo icyambu cyahita gifungurwa.

- Advertisement -

Ati ” Ibyambu byafunzwe kubera ibibazo biri muri Congo guhita tubifungura ntabwo ari ibintu wakwihutira ,bizakorwa mu bushishozi, icyambere dukomeyeho ni umutekano, umuturage utamucungiye umutekano byose byaba ari imfabusa byose bizagenda birebwaho bibashe gukemuka.”

Umurenge wa Nkombo ni umwe mu Mirenge 18 y’Akarere ka Rusizi ukaba ugizwe n’utugari 5 turi mu kirwa kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi