Uburundi bugiye kohereza izindi ngabo muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Izindi ngabo z'Uburundi zigiye kwinjira muri Congo
Uburundi bwemeje ko  kuwa 4 Werurwe 2023 buzohereza izindi ngabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatanya n’ingabo z’Akarere guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba bwa kiriya gihugu.

Izindi ngabo z’Uburundi zigiye kwinjira muri Congo

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Mutuku Muthuki,mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu.

Ni inama yabaye tariki ya 4 Gashyantare ndetse n’iy’a b’ingabo z’Akarere yabereye i Bujumbura tariki ya 9 Gashyantare, n’indi yabaye kuwa 17 Gashyantare 2023.

Dr Peter Muthuki avuga ko ” icyifuzo cya EAC ari uko Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagira amahoro n’umutekano.”

Akomeza yibutsa ko mu nama idasanzwe yabereye muri Ethiopia, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Inteko nyafurika ishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano, bemeye gufasha umuryango wa EAC kugarura amahoro muri RD Congo.

Dr Muthuki avuga ko “EAC ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta yo hirya no hino ku Isi, bazakomeza guhanga amaso ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo ndetse no gusaba abakuru b’ibihugu ko imirwano ihagarara kandi imitwe yitwaje intwaro ikazishyira hasi, bakagana inzira y’ibiganiro.”

Ingabo z’uburundi zigiye muri Congo nyuma yaho abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bahuriye muri Ethiopia, basaba guhagarika imirwano “ako kanya” no “gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda.”

Undi mwanzuro usaba ko bitarenze 30 Werurwe 2023, imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo izayishyira hasi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW