Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Werurwe, kandi ukava mu duce wigaruriye.
Antonio Guterres yavuze ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inyanzuro y’inama yabereye i Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo, 2022.
Umunyamabanga mukuru wa Loni yashimye umuhate wa Perezida wa Angola, João Lourenço, uburyo agira uruhare mu gushaka amahoro n’ubwiyunge.
Guterres yamaganye ihohoterwa ryose rikorerwa abaturage asaba imitwe yose iri muri Congo n’iyavuye mu bindi bihugu kurambika intwaro hasi.
Antonio yemeje ko “Ibihugu bikomeza gushyigikira amasezerano y’i Luanda na Nairobi.”
Umuvugizi w’Umuryango Mukuru wa Loni, Stephanie Dujarric, yasabye ko “impande zose zihanganye zakubaha amahame y’uburenganzira bwa muntu kandi hakabaho uburyo bwo kurinda abaturage.”
Imitwe yose ikorera muri Congo irimo na M23 yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yarambitse intwaro hasi, bitarenze ku wa 30 Werurwe uyu mwaka.
Kugeza ubu ntawakwemeza ko uyu mutwe uzashyira mu bikorwa amasezerano.
M23 ishinja igisirikare cya Leta FARDC kuyitera mu birindiro byayo bityo guhagarika imirwano byaba bigoye.
- Advertisement -
Kugeza ubu imirwano ikomeje mu duce dutandukanye muri Masisi na Rutshuru.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Angola biherutse gutangaza ko mu biganiro bigirana n’umutwe wa M23, abayobozi bawo biyemeje guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe, 2023.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW