Umunyamideli w’umunyarwandakazi ari mu munyenga w’urukundo – AMAFOTO

Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli Sandrine ari mu munyenga w’urukundo hamwe n’umuzungu bari gutemberana mu gihugu cya Espagne.

Sandrine ubu ari kubarizwa i Barcelona

Uyu mukobwa amaze igihe ari kubarizwa muri Espagne mu mujyi wa Barcelona aho yajyanye n’abandi ba nyamideli barimo Kabano Franco.

Muri urwo rugendo uyu mukobwa yagiye yerekana ibihe byiza yarugiriyemo, aza no kwerekana umugabo bari mu Rukundo w’umuzungu.

Aganira ba Umuseke yavuze ko biri ukuri ari mu Rukundo gusa yanga kugira byinshi avuga kuri uwo mukunzi we.

Sandrine yabanje ashyira ifoto ye kuri Instagram arikumwe n’uwo mukunzi barikumwe avuga ko hari umuntu ukunzwe.

Yarengejeho amagambo yo mu ndirimbo agira ati “Ni wowe gusa, uko biri kose ntawakurusha…Urabaruta.”

Nubwo bari batembereye muri Espagne Sandrine avuga ko uyu mukunzi we atariho atuye.

Sandrine yamamaye mu bikorwa byinshi by’imideli haba ibyo yakoreye mu Rwanda nka Kigali Fashion Week, ndetse n’ibindi ku mugabane w’Iburayi haba mu Butaliyani, mu Bufaransa n’ahandi.

Uyu mukobwa kandi akunze kugaragara yamamaza ibikorwa bitandukanye aho kuri ubu ari umwe mu bari ku byapa bya Primus hamwe n’umuhanzi Bruce Melodie.

- Advertisement -