Urutonde rurerure rw’Abanyamulenge bafunzwe n’ubutegetsi bwa Congo

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bashyize hanze urutonde rurerure rw’abo muri ubwo bwoko bafunzwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa bazira uko baremwe abandi bashinjwa ko ari abanyarwanda.

Abanyamulenge basaba ko ubwicanyi bubakorerwa buhagarara

Ni urutonde rwagiye hanze nyuma y’ijambo Perezida Antoine Felix Tshisekedi yavuze imbere y’akanama k’umuryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu i Geneve mu Busuwisi ku wa mbere.

Yavuze ko ku butegetsi bwe uburenganzira bwa muntu ari nta makemwa ko u Rwanda rwitwaza ko hari abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi batotezwa hamwe n’uko FDLR ikorana n’igisirikare cya Congo.

Yavuze ko kuva ageze ku butegetsi yakemuye ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nko gufunga amagereza yose yafungirwagamo abantu mu buryo butemewe n’amategeko.

Yashimangiye ko ku ngoma ye nta muntu uzira uko yavutse cyangwa ngo ahohoterwa kubera ibitekerezo bye bya politiki.

Nyuma y’ibyavuzwe na Tshisekedi ku burenganzira bwa muntu, Abanyamulenge basohoye urutonde rugizwe n’abo muri ubwo bwoko bafunzwe n’ubutegetsi bwe bazira uko bavutse.

Muri urwo rutonde baragaza ko bafunzwe mu bihe bitandukanye bamwe bakatirwa n’Inkiko abandi bari muri gereza nta dosiye.

Nubwo bafatiwe mu Ntara zitandukanye bahurira ku cyaha cyo kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro nk’iturufu yo guhonyanga uburenganzira bwabo.

Muri abo harimo abasivili ndetse n’abasirikare barimo abo mu cyiciro cyo hejuru mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

- Advertisement -

Mu basirikare barimo Colonel Mahoro Ruterera, Major Musabga Olvier ufingiye muri gereza ya Makala na Major Bicunda Olvier wafatiwe i Kasaï nawe ufingiwe mu gereza ya Makala i Kinshasa.

Hari itsinda rigizwe n’abarimo Alexandre Makimbi Nsanzabaganwa,  Ngendahayo Kinyamahoko Toussaint, Mukiza Kabano Essie, Nyanduhura Chantal ndetse na Ndabaramiye Rwizihiro Michael bafungiwe n’abo i Kinshasa.

Hari itsinda ryagaragajwe ririmo Ngir’Umuvugizi Héritier  na Mujyanama Bienvenue, aba bari abashumba bafatiwe muri Maindombe ku wa 4 Ugushyingo 2022 bakaba bafungiye i Makala.

Havuzwe uwitwa Mugabe Sebi William wagizwe umwere ku wa 1 Werurwe 2022 kubyaha yashinjwaga ariko akaba agifunzwe.

Uru rutonde ruriho Serugo Mugenza Magistrat wakatiwe imyaka 5 y’igifungo muri gereza ya Angenga muri Equateur , Ngoma Rushimangabo Aimable, Ndakize Birama Herman na Ruberwa Livington Eric bakatiwe imyaka 3 aho bose bafungiwe muri gereza ya Ndolo.

Aba basore bafatiwe i Uvira, mu kibaya cya Ruzizi, bashinjwe ibyaha gushaka kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba. Ibintu bahakana.

Hari abasivili babiri batawe muri yombi ku ya 07 Ugushyingo 2022 i Kamituga muri Mwenga bazira gusa kubona, muri terefone zabo harimo ifoto y’umusirikare witabye Imana. bafungiye muri gereza nkuru ya Bukavu.

Havuzwe itsinda ry’abantu 11 bafungiwe i Ndolo, hafi ya bose ni abanyeshuri bafatiwe mu misozi ya Kaziba bagiye gusura ababyeyi babo i Rurambo na Kahololo muri Uvira.

Abo bose bashinjwe kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro, kugeza ubu bakatiwe hagati y’imyaka 15 na 20.

Hari uwitwa Bigina Bititi Alexandre na Rwizihirwa Ngirumuvugizi bafungiwe i Ndolo dosiye zabo zigififitse.

Hari itsinda rigizwe n’Abanyamulenge 25 barimo abakatiwe kuva ku myaka 20 n’igifungo cya Burundu.

Abatangajwe ni ababashije kumenyekana mu gihe bamwe bafungiwe muri za Kasho z’ibanga z’inzego zishinzwe umutekano.

Abanyamulenge bagaragaza ko mu bihe bitandukanye bakorerwa ubwicanyi, amatungo agasahurwa abandi bagatwikirwa.

Basaba Leta ya Congo kurinda abaturage ku rugero rumwe kandi abafunzwe bazira uko bavutse bose bakarekurwa nta yandi mananiza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW