Vuba aha Rusesabagina “arongera kwishimana n’umuryango we muri America”

Ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwatangaje ko Paul Rusesabagina uherutsegu guhabwa imbabazi, yageze i Doha muri Qatar mu mahoro.

Paul Rusesabagina n’abakobwa be Carine na Anaïse Kanimba mu mwaka wa 2017 (Photo Internet)

Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.

Kirby agira ati: “Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko nta we utunguwe, biteguye kumwakira.”

AFP ivuga ko Rusesabagina w’imyaka 68 yavuye mu Rwanda ku wa Mbere, ndetse ku wa wa Gatatu akaba yerekeza muri Amerika mbere yo kubanza gukoresha ibizamini by’ubuzima.

Umwe mu ba Diplomate ba Leta zunze ubumwe za Amerika ati “Akeneye kwitabwaho, ariko tuzajya muri Amerika ku wa Gatatu.”

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Rusesabagina wavuzwe cyane na Amerika yahawe imbabazi n’umukuru w’Igihugu nyuma yo gukatirwa n’inkiko zo mu Rwanda imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha by’iterabwoba yari akurukiranyweho.

Ukurekurwa kwe bivugwa ko ari ibiganiro by’ubuhuza byagizwemo uruhare na Qatar.

Abari kumwe na Rusesabagina muri Dosiye barimo Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara n’abandi  bajyanwe i Mutobo kubanza gufata amasomo abasubiza mu buzima busanzwe.

“Nimundekura nzibagirwa kunenga Politiki z’u Rwanda”, byinshi ku mbabazi zahawe Rusesabagina

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW