Zabyaye amahari mu ba Legends b’u Rwanda

Abakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda bafatwa nk’abafite icyo kwibukirwaho [Legends], ntibumvikana ku bibakorerwa biciye mu Ishyirahamwe ribahuza [FAPA].

Aba-Legends b’u Rwanda bararebana ay’ingwe

Abakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, bagize igitekerezo cyiza cyo kwihuza mu rwego rwo guhuza ibitekerezo bigamije gufasha no gukomeza gutanga umusanzu mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

N’ubwo iki gitekerezo benshi bagishimye ariko uburyo bw’imiyoborere y’Ishyirahamwe ribahuza [FAPA] ntabwo buvugwaho rumwe, cyane cyane iyo bigeze ku bifitiye inyungu abari muri iri shyirahamwe.

Kugeza ubu muriro watse ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abaciye mu Amavubi, ahanini ibi bishingira ku buryo bwagendeweho hatoranywa abagombaga gukina umukino wabahuje n’abandi Banyabigwi muri ruhago bari mu nama ya 73 ya FIFA yabereye mu Rwanda.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu gukora urutonde rw’abagombaga gukina aka karushanwa, rutahurijweho ndetse bamwe bavuze ko batunguwe n’uburyo FAPA iri gukora kandi bari bayizeyeho kugira ibyo ihindura ariko kugeza ubu batarabibona.

N’ubwo hakomeje kugaragara urwikekwe muri aba Banyabigwi b’Abanyarwanda, byafashe indi ntera ubwo uyu mukino wari ugiye kuba ndetse unasiga bamwe barebana ay’ingwe.

Ikipe ibahuza yakinnye uyu mukino, yari yakoze imyitozo ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 kuri Stade ya IPRC-Kigali ariko bamwe bayikoze ndetse bari ku rutonde ntabwo bigeze bisanga ku rutonde rwa nyuma.

Abakoze iyi myitozo barimo: Kayiranga Baptiste, Nshimiyimana Eric, Munyaneza Ashraf Kadubiri, Karim Kamanzi, Uwiringiyimana Aman, Uwimana Jean d’Amour, Kayitesi Egidie, Sekamana Léandre, Higiro Thomas, Habyarimana Innocent, Hadji Mudaheranwa Yussouf. Abatoza bafashaga iyi kipe ni Kanamugire Aloys na Mashami Vincent bafatanyaga.

Urutonde rwa nyuma rw’abakinnye uyu mukino, rwakozwe ubwo haburaga amasaha make ngo uyu mukino ube, abarimo Karim Kamanzi, Kanamugire Aloys ntibisangamo.

- Advertisement -

Abaganiriye na UMUSEKE, bavuze ko n’ubwo hari abakiniye Amavubi bagoye ariko n’imikorere ya FAPA idashyira mu gaciro ngo ikore mu nyungu za bose bayirimo.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murangwa Éugene ahakana ko ibi byose byaba byarabayeho cyangwa biba.

Ati “Ngo baratunga urutoki FAPA kubera iki? Abo ba legends ni bande kandi ibyo bibazo baba bafite byavugiwehe ko ntawe urabingezaho?. Nta bibazo nzi biri muri FAPA!”

Murangwa Éugene ni we uyobora FAPA

UMUSEKE.RW