Abanyamuziki b’i Gisenyi bazataramira abakunzi babo ku munsi mukuru w’Ilayidi

Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr ni umwe mu yubahwa cyane n’Abayisilamu b’ingeri zose, guhera ku muto kugera ku mukuru kuko usoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Urupapuro rwamamaza igitaramo

Mu rwego rwo gushimira Imana yashoboje Abayisilamu kurangiza igisibo gitagatifu, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ahazwi nko kuri Brasselie hateguwe igitaramo cyiswe [ Eid Mubarakh Special Day].

Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi n’abavanga imiziki bakunzwe muri kariya Karere k’ubukerarugendo ku munsi wa Eid Al-Fitr.

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barangajwe imbere n’Itsinda rya The Same rizwi mu ndirimbo zitandukanye, kizabera muri El Classico Beach hamaze kuba ubukombe mu bikorwa by’imyidagaduro.

Umuraperi witwa Shafty Ntwali nawe ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu ari mubazasusurutsa abazitabira kiriya gitaramo kwinjira bizaba ari 2000 Frw ukabifatamo icyo wifuza.

Abavanga imiziki barimo Selekta Daddy, Dj Regas250 na Dj Brazza bazaba babukereye mu gihe Mc Dj Isma na Mc Hadjabae bazayobora iki gitaramo.

Umuyobozi akanaba nyiri El Classico Beach, Nshimiyimana Onesphole uzwi nka West w’i Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko nubwo hataratangazwa umunsi Abayisilamu bazasorezaho igisibo gitagatifu cya Ramadhan, uzaba ari umunsi udasanzwe ku batuye n’abatemberera i Gisenyi.

Yagize ati “Eid Mubarak ku bavandimwe na bashiki bacu b’i Gisenyi n’ahandi hose. Mwese turabifuriza kuzagira umunsi wa Eid Al- Fitr wuje umugisha n’ituze, muzaze twifatanye muri El Classico Beach.”

Wamenya ko kuri El Classico Beach uwifuza gutembera mu Kiyaga cya Kivu abifashwamo n’inzobere mu gutwara ubwato ndetse hakaba umwihariko wa gahunda yiswe “Tamira ifi munyarwanda” aho umuntu agura Ifi imwe akongezwa indi.

- Advertisement -
WEST nyiri El Classico Beach umwe mu bafasha cyane abahanzi bo mu Karere ka Rubavu
Hazaba hari ubwato butembereza ababishaka mu Kivu
Hazabo gutembera mu Kivu
Ugura Ifi imwe ukongezwa indi muri gahunda yiswe “Tamira Ifi Munyarwanda”

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW