Bamwe mu banyeshuri biga n’abakora mu ishuri rya IPRC Musanze, kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna, n’Ingoro y’amateka yo kwibohora iri ku Murindi, mu Karere ka Gicumbi, biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itasubira ukundi.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ruri mu Mujyi w’Akarere ka Gicumbi, basobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze ako Karere, n’uko Abatutsi batotejwe ndetse bakicwa batwitswe.
Ni mu gihe ku Ngoro y’amateka yo Kwibohora no guhagarika Jenoside basobanuriwe ubutwari bw’ingabo za RPA, zinjiye mu rugamba rwo kuyihagarika.
Isomo kuri bo…
Umuhuzabikorwa wa AERG Ishami , IPRC Musanze, Uwanyirigira Yvonne, avuga ko bakuye isomo rikomeye haba ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ndetse no ku Ngoro y’amateka yo Kwibohora no guhagarika Jenoside.
Uyu avuga ko agiye gushishikariza bangenzi be kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bakabikora bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ati “Nkatwe nk’urubyiruko tugomba gutekereza, tukareba kure, tukareba ahazaza kurushaho. Kuko hari igihe Urubyiruko rimwe na rimwe ku mbuga nkoranyambaga rufasha babandi bapfobya Jenoside, ugasanga hari ibitekerezo bashyiraho bipfuye. Twe dukwiye kubarwanya, dukoresha imbuga nkoranyambaga neza mu gihe gikwiye.”
Uyu avuga ko akuye isomo rikomeye ku Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, ko nawe azaharanira ko imbere he n’igihugu haba heza nkuko byaranze abagize uruhare mu kubohora uRwanda.
Nkurikiyimfura Innocent ukuriye abanyeshuri avuga ko bagiye kurangwa n’ubumwe.
- Advertisement -
Ati” Icyo dukwiye kwiga, igihugu cyavuye kure. Tuzakomeza dusenyere umugozi umwe Twahawe na perezida wa Repubulika wo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda mu rwego rwo Kwirinda ko twasubira muri ya majye.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Nkamizikunze Anastase, avuga ko kuba urubyiruko ruza kwiga amateka ari ukugira bamenye ukuri.
Ati” Urubyiruko igihe cyose rwigishijwe nabi rushobora gukora ibintu bibi. Birakwiyeko birinda ingengabitekerezo yo kumashyiga.”
Akomeza ati”Hari amagambo babwirwa n’abantu babana nabo, ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, ibyo babwirwa n’ababyeyi babo, bakwiye gusura inzibutso bakamenya amateka yivugira, kugira ngo barwanye abashaka kuyipfobya kuko kubaka igihugu bisaba imbaraga nyinshi cyane.”
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Abayisenga Emile, avuga mu gutegura uru rugendo bari bagambiriye kubigisha amateka.
Ati” Uru rugendo rwari rugamije kugira ngo dukangurire abanyeshuri turera tubereke amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tunabereke n’andi mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.”
Akomeza ati” Umusaruro ni ukugira ngo uru rubyiruko ruri hagati y’imyaka 20-25 , mu minsi izaza, mu gihe kiri imbere, nibo bazayobora ibikorwa by’igihugu, nibo bazavamo ba Minisitiri, abayobozi n’inzego z’ibanze, ntabwo bashobora kuzafata izo nshingano batazi aho igihugu kiva ngo bamenye naho bakiganisha.”
Abashyinguwe mu rwibutso rwa Gisuna kugeza ubu ntibazwi umubare kuko bishwe batwitswe, babanje gukorerwa itotezwa , bitwako ari ibyitso by’inkotanyi.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW