DASSO akurikiranyweho gusambanya umwana

Nyanza: Umukozi w’urwego rw’akarere ka Nyanza wunganira mu gucunga umutekano (DASSO) akurikiranyweho gusambanya umwana, babanje guta muri yombi aba DASSO babiri.

DASSO afite imyaka 23 y’amavuko

Amakuru UMUSEKE wamenye urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu cyumweru gishize rwataye muri yombi aba DASSO babiri bakoreraga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko abo ba DASSO bombi baketsweho gusambanya umwana wari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Ati “Umukobwa yabonye atwite abarega bombi, RIB ihita ibata muri yombi.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko umwe muri bo yahise arekurwa hasigaramo undi witwa Edouard bikavugwa ko we yemeraga ko baryamanye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko uwo DASSO, RIB iri kumukurikirana.

Ati “Ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba yaramusambanyije koko.”

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko ubusanzwe uriya mu DASSO yitondaga.

Ubuyobozi busaba abantu kwirinda ibyaha, by’umwihariko ibyo gusambanya abana kuko bigira ingaruka kubasambanyijwe ndetse no ku wabikoze akabihanirwa.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEK.RW i Nyanza