Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali mu gihe kuri uyu wa Mbere agira isabukuru y’imyaka 49.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Gen Muhoozi ari umushyitsi wa Perezida Paul Kagame.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Muhoozi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abantu barimo Norbert Mao Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda, akaba anamaze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu inshuro eshatu.
Abandi bazanye barimo McDans Kamugira ukora mu Biro bya Perezida muri Uganda nk’umujyanama, Maj Gen (Rtd) Jim K Muhwezi, Mme Lillian Aber na Andrew Mwenda umwe mu nshuti z’u Rwanda, akaba n’umuntu wa hafi wa Gen Muhoozi.
Gen Muhoozi Kaineragaba, ku wa Kane yari yatangaje ko azaza mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye ari kumwe n’umuryango we n’inshuti ze.
Yari yanditse ati “Nzizihiza isabukuru y’imyaka 49 tariki 24 Mata, 2023, i ndi kumwe na “Uncle Kagame”.”
Mu isabukuru y’imyaka 48, Muhoozi yari yatumiye Perezida Paul Kagame kandi icyo gihe yagiye kwifatanya na we.
Hashize iminsi umubano w’u Rwanda na Uganda ugurumana ikibatsi cy’urukundo, mu minsi ishize Gen Muhoozi yateguye igitaramo cyabereye mu gace ka Kabale kegereye u Rwanda, akaba yaratumiye abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ndetse n’abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi.
Ikinyamakuru The New Vision kivuga ko Muhoozi yasabye ko ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda na Uganda byarushaho guhuza abaturage, ndetse agace ka Kigezi n’ibice byo mu Rwanda bikaba ahantu hamwe h’ubukerarugendo.
- Advertisement -
Muhoozi ari mubazamuye izina rye muri Uganda no mu Karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko mu Rwanda, ubwo mu mwaka wa 2022 yagiraga uruhare mu biganiro byatumye u Rwanda na Uganda byongera kubana ndetse binafungura imipaka.
Ari i Kabale yagize ati “Ubu Imana yadufashije kongera gufungura imipaka, izadufasha no kuzamura ubukerarugendo, kubera ko u Rwanda, n’aka gace ka Uganda (Kigezi) birasa naho ari agace kamwe k’ubukerarugendo.”
UMUSEKE.RW