Gicumbi: Kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete bizatwara arenga miliyari

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete, ibikorwa byo kurwagura bizatwara asaga Miliyari imwe n’ibihumbi 600 mu mfaranga y’u Rwanda.

Urwibutso rwa Mutete ruzatwara asaga Miliyari 1 na Miliyoni 600frw

Mutete yahoze igizwe na Segiteri eshatu, iyitwa Kavumu, Mutete ndetse na Zoko kuri ubu zarahujwe hahinduka Umurenge wa Mutete.

Abaharokocyeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko banyuze mu nzira y’umusaraba, kuko tariki ya 11 Mata 2023 nibwo kwica Abatutsi hariya byatangiye.

Urwibutso rwa Jenoside ruhari rushyinguyemo imibiri y’abantu 1046.

Gusa, abaharokocyeye bemeza ko hari benshi bagishakishwa hatamenyekanye aho biciwe, kuko hari imiryango yazimye batazi niba abari bayigize barishwe bajugunywa mu byobo, cyangwa niba baratawe mu migezi.

Abaturage basabwa gufatanya, bagatanga amakuru ku mibiri itaraboneka y’abishwe muri Jensoide.

Ku wa 11 Mata 2023 mu murenge wa Mutete bibutse Abatutsi bishwe. Umutangabuhamya Faranga Francois, avuga ko Abatutsi b’i Mutete bahizwe kuva mu mwaka wa 1960, gusa byagera mu 1994, bagahigwa nk’inyamaswa.

Ati: “Gusenya inzu z’Abatutsi hano i Mutete byatangiye mu 1960, ariko icyo gihe basenyaga aho bazi hari inka mu biraro, byageze mu 1994 buri wese arahigwa ku buryo bicwaga bagakoreshwa bariyeri mu mihanda.”

Yakomeje agira ati “Turashima Imana yakoresheje Inkotanyi bamwe bakarokoka nubwo batabicyekaga”.

- Advertisement -

Mu rwego rwo gusigasira amateka by’umwihariko muri Gicumbi, hari gahunda yo guhuza inzibutso, kugira ayo mateka atazibagirana.

Mu karere ka Gicumbi hari inzibutso esheshatu (6) zizahuzwa hagasigara eshatu. Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ibikorwa byo kurwagura bigeze ku musozo.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, avuga ko uru rwibutso ruzaba rugizwe n’ibyumba bitandukanye hagamijwe gusigasira amateka yahabereye.

Ati: “Uru rwibutso muri eshatu zigomba guhuzwa na rwo rurimo, hazajyamo ibyumba bigaragaza imibiri y’abahashyinguye, ahazajya ibimenyetso, icyumba gifasha uwahuye n’ihungabana, ahajya amafoto n’imyenda y’abishwe, ndetse n’amasaha n’inigi bicwaga bambaye”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko uru rwibutso ruzatwara agera kuri Miliyari n’ibihumbi 600FRW.

Ati: “Urwibutso rwa Mutete rugomba gusigasirwa, turateganya gukoresha Miliyari imwe n’ibihumbi 600 kandi byamaze gutegurwa mu rwego rwo kubungabunga amateka.”

Yakomeje agira ati “Dukomeje kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi twiteguye guhangana n’umuntu wese uzarangwaho kubiba ingengabitekerezo “ya Jenoside” mu baturage”.

Amateka ya Mutete afite umwihariko wo kuba buri muyobozi yarabaga afite imbunda, uko batangaga ubukangurambaga bwo kwica, abayobozi nibo berekeraga abaturage gushyira mu bikorwa kwica Abatutsi.

Ubwo abishwe bakabashyira mu mihanda, ngo mu rwego rwo kwereka Abahutu ko utazitabira ubwicanyi na we agomba kwicwa muri ubwo buryo.

Mayor wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel wambaye ishati y’umweru we n’abandi bayobozi bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside

UMUSEKE.RW i Gicumbi