Gicumbi: Umukobwa uri mu kigero cy’ubwangavu yarohamye muri Muhazi

Umukobwa w’imyaka 16 witwa Berinka Ancilla wo mu Murenge wa Bukure, yarohamye mu kiyaga cya Muhazi ahita apfa.

Ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu binini mu Ntara y’Iburasirazuba kinakora ku Ntara y’Amajyaruguru (Photo Internet)

Kuri uyu wa 10 Mata 2023 nibwo urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye, abahaturiye bagerageje kumushakisha basanga yapfuye.

Abaturage bakimara kubyumva bagerageje koga ngo bamukuremo, ariko basanga yasomye bazamura umurambo we.

Amakuru avuga ko yarohamye ubwo yari arimo kogana n’abandi bana, nyuma baramubura, nibwo batabaje abahaturiye, bagerageje koga mu kiyaga baramushakisha bamubona yapfuye.

Byabereye mu mudugudu wa Mugorore, akagari ka Rwesero mu murenge wa Rwesero, mu masaha ya saa sita z’amanywa (12h00).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure, Bayingana Theogene yavuze ko byabayeho.

Ati: “Yego uwo mwana yapfuye, twari twagiye mu gikorwa cyo kwibuka, baduhamagara batumenyesha ko umwana arohamye mu mazi ubwo yarimo kogana n’abandi bana muri Muhazi, baramubura, gusa umurambo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma”.

Nyakwigendera ni umwana wa Murangwabugabo Cyprien na Mukashema Goretti, basanzwe batuye mu mudugudu wa Rwarenga, akagari ka Mugorore, mu murenge wa Bukure.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -