Hagiye kubakwa inzu y’amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Ntongwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye kubaka Inzu y’amateka ya Jenoside agaragaza uko abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Ntongwe.

Iyi nyubako yahoze ikoreramo Urukiko rw’Ibanze rwa Ntongwe niyo igiye kuba iy’amateka ya Jenoside.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabibwiye Itangazamakuru ubwo hatangizwaga gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994.

Habarurema avuga ko buri gace ko muri aka Karere ndetse no mu Gihugu muri rusange hafite amateka yihariye ajyanye nuko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko icyahoze ari Komini Ntongwe kuri ubu ni Umurenge wa Kinazi, bagiye kuhubaka inzu y’amateka avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse ikazaba irimo n’ibitabo bivuga uko bamwe bayirokotse.

Ati “Inzu yahoze ikoreramo Urukiko rw’Ibanze rwa Ntongwe niyo tugiye kuvugurura iyo nyubako tuyihindure iy’amateka ya Jenoside.”

Habarurema avuga ko amateka ya Jenoside mu Mayaga agomba kumenyekana abaza kwibuka no gusura Urwibutso rwa Jenoside bakazajya bayasoma.

Nzigiyimana Célestin utuye mu Mudugudu wa Bugirinteko, Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi, avuga ko  Komini Ntongwe yari yahungiyemo abatutsi bavuye mu cyahoze ari Komini Tambwe,  Kigoma zose zo muri aka Karere, hakiyongeraho abaturukaga muri Komini Mugina ubu ni mu Karere ka Kamonyi, Muyira ya Nyanza, Kanzenze, ndetse na Ngenda byo mu Bugesera.

Ati “Uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles niwe washishikarije Interahamwe n’Impunzi z’Abarundi kutwica zabanje kudutera Grenade mbere yuko zitwica.”

Nzigiyimana avuga ko abo batutsi bose bagerageje kwirwanaho, Interahamwe n’izo mpunzi z’abarundi zibarusha ingufu zibicira kubamara.

- Advertisement -

At “Iyi Nyubako Akarere kagiye guhindura iy’amateka ya Jenoside yiciwemo abatutsi benshi si aho honyine no muri iki kibuga hari huzuyemo imibiri y’abatutsi.”

Mugabo Selemani umwe mu batanze Ikiganiro,  avuga ko abakiri bato bagomba kwigishwa uko abakoloni babibye ingengabitekerezo yaJenoside  mu Banyarwanda, bamwe bayimira bunguri.

Mugabo avuga ko kugeza ubu hakiri bamwe mu babyeyi bayigishiriza abana babo ku mashyiga akavuga ko iyi ngengabitekerezo ariyo mbi cyane igomba kurandurwa.

Ati “Mbere y’Abakoloni abanyarwanda bari bamwe, kuko nta gihe bigeze basubiranamo ngo bicane.”

Mugabo yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ihererekanywa uko Ingoma zagiye zisimburana uhereye kuri Repubulika ya mbere ndetse ni iya 2.

Yavuze ko  ku ngoma ya Habyarimana abatutsi bahawe amazina abagereranya n’udusimba kugira ngo byorohere ababica.

Yifuje ko ibi byose bikwiriye kubikwa mu nzu y’amateka.

Inzu y’amateka ya Jenoside Akarere gateganya kubaka, izuzura itwaye miliyoni zirenga 700 FRW.

Igice kimwe cy’iyo nzu y’amateka kizaba kirimo imyirondoro y’abazize Jenoside, aho bazajya bakirira abashyitsi, icyumba abagize ihungabana bazajya baruhukiramo.

Inzego zitandukanye zibutse ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Me Nyandwi Bernard yasabye abaturage gufata mu mugongo abarokotse Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bagiye kubaka Inzu y’amateka ya Jenoside
Ahabereye Umuhango wo kwibuka ni mu Murenge wa Kinazi, ahari hubatse Komini Ntongwe yiciwemo abatutsi barenga 60000

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango