Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Mu gihe cy’amezi abiri, Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwigomwa imisoro ku bikomoka kuri petrol bituma igiciro cya litiro ya mazutu kigabanukaho amafaranga 44 Frw naho lisansi igabanukaho 16 Frw i Kigali.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rivuga ko guhera kuri uyu wa 03 Werurwe 2023 saa moya z’ijoro, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe.

Iri tangazo rivuga ko igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,528 kuri Litiro.

RURA ivuga kandi ko igiciro cya Mazutu kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,518 kuri Litiro.

RURA igaragaza ko iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW