Imikoranire ya gisirikare, ikoranabuhanga, ibyitezwe ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Benin

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Paul KAGAME na we mu gitondo yageze muri Benin

Perezida Paul KAGAME na Madamu Jeannette Kagame bar i Cotonou mu murwa Mukuru wa Benin mu regendo rw’akazi, mu byo abakuru b’ibihugu baganira harimo imikorananire mu byagisirikare nkuko byagiye bigarukwaho n’abasesengura kuri Televiziyo y’Igihugu ya Benin.

Perezida Paul KAGAME na we mu gitondo yageze muri Benin

Mdamu Jeannette KAGAME ni we wabanje kugera muri Benin ku wa Gatanu nimugoroba.

Perezida Paul KAGAME na we mu gitondo yageze muri Benin yakirwa n’intumwa za Gurinoma ziyobowe na Minisitiri w’Imari, Wadagni Romuald.

Kuri uyu wa Gatandatu, bitegwanyijwe ko Perezida Patrice Talon yakira Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Abasesengura uru ruzinduko basanga Perezida wa Benin ari umunyeshuri ukurikirana cyane imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ndetse akaba akeneye inkunga ye haba ari ukuganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga, ndetse no gufatanya mu byagisirikare by’umwihariko kurwanya iterabwoba rigenda rifata intera mu gace Benin iherereyemo.

Biteganyijwe ko abayobozi bombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo, bikurikirwe n’inama iza kuba  irimo intumwa z’Ibihugu byombi, ikaza gusinyirwamo amasezerano atandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, biheruka gutangaza  ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ikiganiro n’abanyamakuru, kigaruka ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Bénin cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari no gusangira ubunararibonye, ubukerarugendo.

Hari kandi ibijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, guteza imbere inganda z’imyenda ndetse n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.

- Advertisement -

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije guteza imbere imibanire myiza.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, basura ikigo gishinzwe iterambere, Sèmè City gihuriza hamwe urubyiruko rufite imishinga y’ishoramari, imishinga yo guhanga udushya n’ikoranabuhanga, aho aza kuganira na ba rwiyemezamirimo bato.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barasura banatemberezwe ubusitani buri mu gace kitwa Place de l’Amazone, mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari zitangiye igihugu cya Benin.

Twibutse ko uruzinduko rwa mbere hanze y’igihugu cye, Perezida Patrice Talon yarukoreye i Kigali hari muri 2016.

Umuyobozi wa Polisi ya Benin ari i Kigali – Aragenzwa n’iki?

Mme Jeannette Kagame aganira na Mme Claudine TALON

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKEKE.RW