Imitwe ya Politiki yasabwe kwimakaza Ubumwe mu banyarwanda

Umuvugizi w’Ihuriro  ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda,(NFPO) ,Depite  Mukamana Elisabeth yasabye imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo kwimakaza ubumwe ,bakanga icyatandukanya abanyarwanda.

Imiryango yashyize indabo ahashyinguye abanyapolitiki bishwe muri Jenoside

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa abanyapolitiki banze gushyigikira Politiki y’urwango n’amacakubiri bakabizira.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango wabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro ahashyinguwe abo banyapolitiki, yabibukije ko  abibukwa baranzwe n’ubutwari banga gushyigikira ikibi.

Ati “Abanyapolitiki twibuka uyu munsi ku nshuro ya 29, bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kwanga ikibi, biyemeza kurwanya ingoma y’igitugu, baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye, iha agaciro abanyarwanda bose ntavangura.”

Depite Mukamana yagaragaje ko abakoroni bagize uruhare mu kubiba urwango mu banyarwanda, bazana  amoko na Politiki y’ivangura ndetse bakabishyira no mu byangombwa.

Yasabye abanyapolitiki kwiha umukoro wo gutoza abato kubana neza mu mahoro.

Ati” Twe abanyapolitiki bariho muri iki gihe ndetse n’abasaza, dufite inshingano zo gukomeza gutoza abayoboke bacu n’abandi banyarwanda muri rusange kubana neza mu mahoro, tugakomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, tukaba intangarugero mu byo dukora byose.”

Akomeza ati ” Ndasaba imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo gukomeza gushyira imbere ubumwe bw’igihugu kuko ariwo musingi ibindi byose byubakiyeho.”

Yasabye urubyiruko ruri mu mitwe ya Politiki gukunda igihugu, kandi bagafatanya n’abanyarwanda kurwanya abaharabika u Rwanda n’abayobozi barwo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Ati” Baba bashaka kudusubiza inyuma mu rugamba rw’iterambere twiyemeje. Twe abanywanda tuzi iyo icyo dushaka naho tugana. Tuzi imiyoborere twifuza n’uburyo twayigeraho, niyo mpamvu twiyemeje gukomeza guteza imbere politiki ishingiye  ku bwumvikane n’ubumwe bw’igihugu.”

Bamwe mu  banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi , ni ababarizwaga mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ingoma y’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvénal n’ishyaka ryari ku butegetsi bw’icyo gihe rya  MRND.

Imiryango ifite ababo yashyize indabo ahashyinguye abanyapolitiki bishwe muri Jenoside

Abayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

TUYISHIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW