Guverinerinoma y’uRwanda yavuguruye uburyo bw’imitangire y’imisoro ndetse indi itangaza ko izakurwaho.
Mu itangazo rishimangira ibyemezo by’inama y’Abaminisiti yo kuwa 20 Mata 2023, rivuga ko imwe mu misoro yagabanyijwe.
Muri iryo tangazo, Guverinerinoma igira iri” Guverinoma yakuyeho TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibyaguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga.”
Ivuga ko icyo cyemezo cyigamije kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.
Itangazo rikomeza rivuga ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umusoro ku nyungu ku bigo(corporate income tax) ugabanuka, ukava kuri 30% ugashyirwa kuri 28%, hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.
Ngo ibi bizatuma uRwanda ruza ku isonga mu bihugu bya Afurika mu gusohora imari
Guverinerinoma yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri , Guverinerinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro itangwa ku bicuruzwa byihariye birimo ibinyobwa.Urugero,mu buryo bushya bwo gusorera ibyaguzwe kuri divayi,buzaba 70% ariko ibisoreshwa ntibirenze 40.000frw ku icupa.
Umusoro w’ubutaka wavuguruwe..
Guverinerinoma yemeje kandi ko umusoro w’ubutaka uvugururwa , ugashyirwa hagati ya 0frw na 80 frw kuri metero.
- Advertisement -
Igiciro cyakuwe hagati 0frw na 300frw. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije.
Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije.
Umusoro ku nyubako y’Ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’amanyarwanda
Yemeje kandi ko umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse.
Icyakora umutungo utarenze miliyoni 5 y’amanyarwanda ntiwishyuzwa umusoro ku bugure.
Abacuruzi bishyura umusoro w’ipatanti , ukubirwa hamwe n’ipatanti isanzwe n’amafaranga y’isuku muri rusange.
Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe, bizajya byishyura ipatanti rumwe gusa muri buri Karere bikoreramo.
Hari imisoro izakurwaho…
Hatangajwe ko amwe mu mafaranga yajyaga yishyuzwa n’inzego z’ibanze ku byangombwa cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho .
Izi ngamba zose zigamije gutuma habaho impinduka zitanga umusaruro wifuzwa uganisha ku iterambere rirambye ry’ubukungu bw’igihugu.
Ibi kandi bizatuma umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’Imari 2025/2026.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW