Ingabo za Sudan y’Epfo zageze muri Congo

Sudan y’Epfo yehereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, zisanzeyo iz’ibindi bihugu bya EAC mu rwego rwo kubahiriza inzira y’amahoro yumvikanyweho.

Ingaboza Sudan y’Epfo

Ibiro by’ingabo za Africa y’iburasirazuba zikorera muri Congo, EACRF DRC zavuze ko ingabo za Sudan y’Epfo kuri iki Cyumweru zageze muri Congo zikaba ari zo za nyuma uyu muryango wohereje muri Congo nk’uko byumcikanyweho n’abakuru b’ibihugu mu nama zabereye i Bujumbura, na Iddis Ababa.

Abasirikare ba Sudan y’Epfo bageze muri Congo aho indege yagejeje i Goma, bakazahita bajya mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru.

Hari hashize iminsi mike cyane ingabo za Uganda na zo zoherejwe muri buriya butumwa zinjiye muri Congo, zo zikaba zarahawe kugenzura umupaka wa Bunagana n’ibindi bice

Amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zemeye kuva mu bice bitandukanye zari zarafashe muri Teritwari ya Rutshuru, zikaba zitakigaragara mu bice bya Kishishe, Bambo na Bwito.

Hari amakuru avuga ko M23 ku wa Gatandatu yavuye mu bice bya Kitobo, na Rusinga, byegereye umujyi wa Kitshanga.

UMUSEKE.RW