Intare ziranenga FERWAFA kubogamira kuri Rayon Sports

Ni inkuru ikiri kuvugwaho cyane, FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon Sports n’Intare FC zikina umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Intare zivuga ko “ikemezo kibogamiye uruhande rumwe”.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1

Umunyamabanga Mukuru w’Intare FC, Hagengimana Philbert yabwiye UMUSEKE ko n’ubu bataramenya niba bazakina uriya mukino.

Ati “Ntituramenya niba tuzakina. Amategeko yirengagijwe kuko arimo icyuho. Gusa ntabwo byumvikana habe na gato. Tugiye kwicara turebe igikwiye twakora.”

Hagengimana Philbert yavuze ko bitumvikana ukuntu Rayon Sports yanze kumenyekanisha ikibuga izakiriraho umukino, ntivuge ko yakibuze byibuze ngo isabe ko umukino usubikwa cyangwa ngo wimurwa, ahubwo igahitamo kwivana mu irushanwa.

Ati “Yarangiza igakomerwa amashyi n’abategura iryo rushanwa, ikingingwa nk’uko yabyivugiye mu ibaruwa yayo igaruka mu irushanwa, igahembwa gusiragiza uwo bagombaga gukina no guheza Abanyarwanda mu gihirahiro igihe kiyingayinga ukwezi.”

Yakomeje agira ati “Birakwiye ko twubaka umupira ubereye Abanyarwanda bose, tukirinda kwica amategeko nkana no kwirengagiza ukuri tugamije kunezeza bamwe.”

Ku wa Kabiri FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izakira Intare FC mu mukino wa 1/8 mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, gusa ntiyavuze itariki.

FERWAFA ryavuze ko “Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro.”

Mbere y’uko Intare FC ijurira, FERWAFA yari yatangaje ko uriya mukino uvugwa uzaba tariki 27 Werurwe, 2023.

- Advertisement -

Ubu noneho FERWAFA yavuze ko Intare FC na Rayon Sports “itariki zizakiniraho bazayimenyeshwa.”

Uburyo uyu mukino wagiye usubikwa, byakomeje gutuma imikorere ya FERWAFA yibazwaho, ndetse hategerejwe ikizawuvamo.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi, ibitego 2-1.

Intare zirahiye! FERWAFA yemeje umukino uzazihuza na Rayon Sports

UMUSEKE.RW