Joseph na Serge basabiwe gukomeza gufungwa by’agateganyo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubushinjacyaha bwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bwongeye gusabira Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge gukomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo bitewe n’ibyaha bakekwaho.

Ubushinjacyaha bwasabiye Nshimiye Joseph [uri ibumoso] na Barahinduka Serge [uri iburyo] gukomeza gufungwa iminsi 30
Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri kuko rwagombaga kuburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023 Saa yine n’igice z’amanywa ariko ntirwaba, rwimurirwa ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Saa yine n’igice z’amanywa.

Mu buryo butunguranye, uru rubanza ntirwabaye ku mpamvu z’uko Urukiko rutari rwigeze rumenyesha Ubushinjacyaha ngo bubashe kwiga kuri Dosiye.

Ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye kuburanisha uru rubanza rufite nimero RDPA 00085/2023/TGI NYARUGENGE ruregwamo Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bombi bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Uru rubanza rwabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga rya Skype kuko Nshimiye na Barahinduka batigeze bagera mu Rukiko nk’uko byari kuri gahunda.

Abaregwa uko ari babiri, buri umwe yari afite abamwunganira mu mategeko babiri. Urubanza rwatangiye Saa munani n’iminota 50 z’amanywa. Perezida w’Iburanisha yatangiye ahamagara Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge ababaza imyirondoro ya bo ndetse abereka ababunganira anababaza niba koko ari bo bunganizi ba bo, abaregwa bahamya ko ari bo koko.

Uko Iburanisha ryagenze:

Perezida w’Iburanisha yatangiye ahamagare Nshimiye na Barahinduka hifashishijwe Ikoranabuhanga rya Skype abanza kubaza Nshimiye Joseph impamvu zamuteye kujurira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’igihano cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuri Nshimiye Joseph:

- Advertisement -

Nshimiye Joseph yasubije ko impamvu nyamukuru yabiteye, ari uko atishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumufunga iminsi 30 by’agateganyo kuko abona nta mpamvu zikomeye zatumye Urukiko rumufunga iyi minsi.

Yavuze kandi ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cy’ubwambuzi bushukana burimo uburiganya nyamara urubanza rutaraba mu mizi. Bityo abona atari akwiye gufungwa iminsi 30.

Nshimiye kandi yavuze ko n’ubwo aregwa iki cyaha ariko atari akwiye kuba abazwa amafaranga y’abamurega ubwambuzi bushukana kuko nawe yahombeye amafaranga ye mu bucuruzi bwakozwe hifashishijwe icyitwa Gold Panning.

Yavuze ko Urukiko rwirengagije impamvu ze. Yongeraho ko afite umuryango yifuza kujya kwitaho kandi yanagaragaje ingwate yatuma adacika Ubutabera mu gihe cyose bwaba bumukeneye.

Agendeye kuri izi mpamvu zose, Nshimiye Joseph yasabye ko yaba afunguwe agakurikiranwa  ari hanze kuko atatoroka Ubutabera kandi abona nta mpamvu zikomeye zashingiwe ubwo yasabirwaga gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe ipererezo rigikomeje.

Nshimiye akimara gusobanura impamvu zamuteye kujuririra icyemezo cyo gufungwa iminsi 30, Perezida w’Iburanisha yahise asaba abamwunganira mu mategeko uko ari babiri kugira icyo bongeraho.

Umunyamategeko wa mbere wa Nshimiye, yafashe ijambo akomereza aho umukiriya we yari agejeje. Avuga ko Nshimiye Joseph yinjiye muri iyo Sosiyete ya Gold Panning nawe abishishakarijwe, ashoramo amafaranga nk’uko n’abandi bayashoye ndetse nawe arahomba.

Umwunganzi wa Nshimiye yakomeje avuga ko ntawe umukiriya we yigeze ashishikariza gushoramo amafaranga kuko abayashoyemo bose babazaga amakuru bucece.

Yongeyeho ko niba umuntu agiye muri Sosiyete agamije inyungu, Sosiyete ikaza kugira ikibazo igahagarara, bidakwiye kwitwa impamvu zikomeye zatuma umuntu afungwa mbere y’urubanza. Yasoje avuga ko asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuzemeza ko nta mpamvu zikomeye zagakwiye gutuma umukiriya we afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Undi mwunganizi wa Nshimiye, yunganiye mugenzi we, avuga ko nawe nta mpamvu zikomeye Umucamanza yashingiyeho asabira umukiriya we gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yavuze ko uwo yunganira yagiye muri iyi kampanyi y’ubucuruzi bwo kuri interineti nk’uwari ugiye gushoramo amafaranga nk’abandi ariko akayijyamo nyuma y’abandi. Bisobanuye ko abamurega bose yayibasanzemo.

Uyu mwunganizi yavuze ko mu ntawe ushobora gufatwa ngo afungwe ataraburana mu mizi. Yavuze ko kugira ngo umuntu afungwe mbere y’Urubanza ari amaburakindi. Yasoje asaba ko umukiriya we atari akwiye kuba afunzwe ndetse asaba ko mu gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwazaba rwiherereye rugiye gufata umwanzuro kuri ubu bujurire, rwazasuzuma izi mpamvu zose batanze.

Kuri Barahinduka Serge:

Perezida w’Iburanisha, biciye ku Ikoranabuhanga rya Skype yahise ahamagara Barahinduka Serge amubaza impamvu yatumye ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumufunga iminsi 30.

Mu byo yasubije, yavuze ko atari we muyobozi wa Gold Panning nk’uko byavuzwe n’abamurega ndetse kandi ko nta muntu yigeze ashishikariza kujya muri ubu bucuruzi uretse abo yagiye afasha kuyijyamo ariko babimusabye akajya abafasha mu Ikoranabuhanga ryifashishwaga [ gufungura Links].

Barahinduka yavuze ko uwitwa Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy ari we wari umuyobozi wa Gold Panning kandi yarekuwe n’Ubutabera. Bisobanuye ko atari akwiye kubazwa amafaranga yayishowemo kuko buri wese washoyemo amafaranga yabaga afite konti ye yigengaho idafitweho uburenganzira n’undi uwo ari we wese.

Mu zindi mpamvu Barahinduka yavuze ashingiraho asaba ko yarekurwa akazakurikiranwa adafunze, ari uko afite uburwayi bukomeye bwanatumye atakaza ibiro 15 kuva yafungwa. Yavuze kandi ko ari impunzi yaturutse i Burundi mu 2015 ko arekuwe akajya kwita ku muryango we atatoroka Ubutabera kuko nta byangombwa by’inzira yabona kuko afashwa na HCR.

Abunganira Barahinduka mu mategeko bombi, bifashishije ingingo z’amategeko ahana, bahuriye ku cyita rusange gihamya ko nta mpamvu zikomeye zagombaga gutuma umukiriya wa bo, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, cyane ko bo bahamya ko nta muntu wigeze aha amafaranga umukiriya wa bo n’ubwo hari abo yafashije kwinjira muri ubu bucuruzi.

Bombi bongeyeho ko Barahinduka Serge ari impunzi yavuye i Burundi mu 2015 kandi ko nta kindi kintu yigeze akora ku buryo byakwitwa isubira cyaha, cyatuma Urukiko rukeka ko akurikiranywe ari hanze yatoroka Ubutabera. Basoje bavuga ko afite uburwayi bukomeye ndetse akaba ari umubyeyi ufite umuryango agomba kwitaho mu gihe yaba arekuwe by’agateganyo.

Ikindi aba bunganizi bongeyeho, ni uko babona nta mpamvu yatuma umukiriya wa bo abazwa ibya Sosiyete kandi mu mategeko nta cyangombwa cyerekana ko iyo Sosiyete ikorera mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo!

Perezida w’Iburanisha yahaye ijambo umwanya Umushinjacyaha kugira ngo agire icyo avuga ku byo Barinduka Serge n’abamwunganira mu mategeko bari bamaze kuvuga.

Ubushinjacyaha bwasobanuye kandi bugaragaza ko kuba Barahinduka ahakana ko hari uwaba yaramuhaye amafaranga nta shingiro bifite, kuko n’ubwo bayishyiriraga kuri konti za bo ariko ari we wari uzifiteho uburenganzira kuko abarega bavuga ko n’ubwo babaga babona inyungu iri kujyaho ariko batabaga bafite uburenganzira bwo kuyakuraho.

Umushinjacyaha kandi yakomeje avuga ko icyitwa Gold Panning ari Barihinduka na Nshimiye bagishishikarije abantu, babereka ko mu gihe bashoramo amafaranga bazabonamo inyungu. Bityo ko nta wundi babaza amafaranga ya bo.

Ku kijyanye no kuba iyo Sosiyete idakorera mu Rwanda mu buryo bw’amategeko, Umushinjacyaha yavuze ko kuba itari izwi mu Rwanda ari kimwe mu byerekana bikanasobanura ko yakoraga mu buryo bw’uburiganya.

Yasoje avuga ko kubera ubwo buriganya, abona nta mpamvu n’imwe yatuma Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rurekura by’agateganyo Barahinduka Serge na Nshimiye Joseph.

Nyuma yo kumva impande zose, Perezida w’Iburanisha yavuze ko umwanzuro w’ubu bujurire uzasomwa ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023 Saa kumi z’amanywa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Gusa mu iburanisha rya mbere, Barahinduka Serge we yaburanye yemera ko koko bari bafite ikigo cyitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira ariko ari icy’abanyamahanga atari icye.

Uyu yahakanye ko yigeze agira uwo ashuka cyangwa yigeze yambura kuko yagaragaza ko buri wese ibyo yakoraga yabikoraga yabanje kubitekerezaho kugira ngo azane amafaranga ye.

Mu iburanisha ryaherukaga kuba,  Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye Joseph na mugenzi we, Barahinduka Serge bashishikarije abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka ariko mu cyasaga nk’urusimbi ariko izo nyungu bababwiraga ntibazibone

Mu kwiregura, Nshimiye Joseph yavuze ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga kandi mu ntangiriro z’ubwo bucuruzi yungukaga.

Nshimiye yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora neza, haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa ari na bwo abantu bahise bajya kumurega kandi na we yarashoyemo amafaranga ye.

Nshimiye yari yabwiye Urukiko ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga ye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga, ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw).

Nshimiye Joseph asanzwe azwi muri AS Kigali

UMUSEKE.RW