Kigali: Iby’umugabo “wagaragaye yiha akabyizi mu ruhame” byafashe intera

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekana asa n'uri mu bikorwa by'ubusambanyi

Ukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 25 Mata 2023, rwafashe icyemezo cyo gufunga iminsi 30 y’agateganyo umugabo wagaragaye mu mashusho bivugwa ko ari gusambana mu ruhame.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekana asa n’uri mu bikorwa by’ubusambanyi

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru, urukiko rumurega icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Rufata icyemezo cyo kuba afunzwe ukwezi, ruvuga ko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo akekwaho iki icyaha.

Uyu mugabo we yifuzaga ko aburana adafunze ariko urukiko ruza kubitesha agaciro.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’uku kwezi,agaragaza umugabo ari mu kabari yicaweho n’umukobwa nk’abakora imibonano mpuzabitsina, agaragara yafunguye umukandara umukobwa amwinyonga hejuru nk’abatera akabariro.

Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Urukiko ni rusanga ahamwa n’iki cyaha, azafungwa igihe cy’amezi atari munsi y’atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Umuyobozi wagaragaye asambanira mu ruhame arafunzwe

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW