Kigali: Mu ijoro rimwe abajura bamuteye kabiri, bwa mbere bamutwaye Frw 600,000 baragaruka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Yasanze inzu ye bayimennye idirishya barinjira

Mu Murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, abajura bitwaje intwaro gakondo mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, bateye umuturage inshuro ebyiri, bwa mbere batwaye amafaranga ibihumbi 600Frw nyuma baragaruka, aratabaza.

Abamwibye ngo babikoze kare kuko yatashye nka saa tatu z’ijoro (21h00) asanga bamaze kumwiba

Uyu muturage tutavuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano, yabwiye UMUSEKE ko abamwibye babanje bacukura inzu ye, maze baramucucura ntibagira icyo basiga.

Atuye mu Kagari ka Kabuguru II , Umudugudu w’Ubusabane, yabwiye UMUSEKE ko yatashye iwe mu ijoro asanga idirishya baryishe, bamaze kumwiba.

Ati “Natashye nko mu saa tatu (21h00), nsanga abajura babomoye (basenye) batwaye imiguru nka 15 y’inkweto, batwara ibihumbi 600frw, batwara amapantaro nka 28, batwara n’isaha.”

Uyu avuga ko ubwo bagerageza gutwara na Televiziyo zari ku gikuta bamwikanze, ntibazitwara, bahita basimbuka igipangu.

Ati “Ninjiye nsanga idirishya barikuye, ibintu byose babitwaye.”

Yakomeje avuga ko mu masaha yo mu rukerera nabwo bagarutse, ahita atabaza ndetse noneho ngo bari bitwaje intwaro gakondo.

Ati “Bari bafite amaferabeto, turunevisi. Iyo babuze ibyo batwara nawe baragutwara, cyangwa iyo ushatse kubatesha.”

Bagerageje kumwiba televiziyo ngo baramwikanga bariruka

Yamenyesheje inzego z’ibanze, n’umutekano, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi ngo harebwe uko hakorwa iperereza kuri ubwo bujura.

- Advertisement -

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yabwiye UMUSEKE ko ubu bugizi bwa nabi babumenye .

Ati “Tubimenye mu kanya, hagiyeyo inzego zigiye kubigenzura. Ariko Polisi yagiyeyo na Gitifu w’akagari, baraduha amakuru.”

Avuga ko haza gukazwa ingamba zisanzweho mu rwego rwo kurwanya ubujura.

Ati “Ingamba zisanzwe zihari, dufite irondo, inzego z’umutekano, ingamba zo zigomba gufatwa.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ababa bari inyuma y’ubwo bujura.

Inzu ye basize ari ikirangara, ariko ngo mu rukerera baje kugaruka

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW