Kigali: Umusore wavuye iwabo ari muzima yongeye kuboneka “yishwe”

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa urupfu rw’umusore ukomoka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba, ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri yavuye mu rugo iwabo ari muzima, bongeye kumubona mu gitondo yishwe.

Sunday Raban birakekwa ko yishwe n’abamutegeye mu nzira atashye

Nyakwigendera SUNDAY Raban w’imyaka 29 umurambo we wabonetse mu Murenge wa Nyarugunga, mu Kagari ka Rwimbogo, mu mudugudu wa Kabaya ufite ibikomere, bikekwa ko yishwe n’abamuteye ibyuma.

Amakuru ajyanye n’urupfu rwa SUNDAY Raban yamenyekanye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (05h23 a.m), gusa abamwishe bikekwa ko bamuteze mu rukerera ntibaramenyekana.

KANSIME Scovia uzi Raban yabwiye UMUSEKE ko yari umuntu utuje “udakunda amahane”.

Yagize ati “Twari tuziranye bisanzwe, nabonaga yitonda, ntabwo yakundaga ibintu by’amahane.”

Umuvandimwe wa Raban witwa Cyiza, yabwiye UMUSEKE ko Raban yavuye mu rugo ku mugoroba agiye kureba umuntu, kandi ngo uwo muntu baramuzi, ariko bakeka ko yaba “yishwe ku mpamvu z’ubugizi bwa nabi bw’abantu bamuteze.”

Ati “Uwo muntu turamuzi, banatandukanye mu masaha ya saa kumi (04h00 a.m), turakeka ko yishwe ku mpamvu z’ubujura busanzwe. Turifuza ubutabera.”

Uyu musore bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi akomoka mu Karere ka Nyagatare, mu murenge wa Musheri. UMUSEKE wamenye ko inzego zibishinzwe zemeje urupfu rwe, ndetse umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, telefoni igacamo ariko ntiyayitabye.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW